RFL
Kigali

Action College yahaye Impamyabushobozi abasaga 400, bahiga kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo –AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2024 23:16
0


Ikigo cyigisha ibintu bitandukanye 'Action College' cyashyize ku isoko basaga 400 ibaha Impamyabushobozi zibemerera kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo, ni nyuma y’uko basoje amasomo bari bamaze igihe kinini bakurikirana.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, kuri Sar Motors Ltd i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho Action College isanzwe ifite ishami.

Ni ubwa mbere Action College itanze impamyabushobozi mu birori nk’ibi. Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, umuhanzikazi Butera Knowless usanzwe ari ‘Brand Ambassador’, abafatanyabikorwa b’iri shuri ndetse n’abandi basoje amasomo y’abo muri iri shuri bashima ubumenyi bahakuye.

Izi mpamyabushobozi zatanzwe mu gihe iri shuri ryizihiza imyaka 10 ishize ritangiye gukora, ndetse ryashyize imbere gutanga amasomo akenewe cyane ku isoko ry’umurimo.

Abahawe impamyabushobozi n’impamyabumenyi basoje amasomo mu myuga itandukanye y’igihe gito irimo nk’ubukanishi, guteka, ubudozi, ‘Make-Up’, amategeko y’umuhanda, indimi n’abandi.

Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe kandi n’Itorero Inyamibwa bisunze indirimbo zinyuranye, ndetse n’imbyino zakoze ku mutima benshi.

Abahawe impamyabushobozi ni abakurikiranye amasomo kuva mu 2019, kandi ni abo mu bice bitandukanye by’Igihugu abarizwa amashami yose ya Action College.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Action College, Ingabire Cynthia yavuze ko mu myaka 10 ishize iri shuri ryashyize imbere kwigisha amasomo atandukanye, kandi buri wese wanyuze muri iri shuri, umurimo we waheshejwe agaciro no kuba yarize, ari nayo mpamvu bahisemo no gukora ibirori byo gutanga impamyabushobozi.

Ati “[…] Mu gufata icyekerezo cy’Igihugu nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaduhaye icyerekezo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro natwe ntitwasigaye inyuma ari nayo mpamvu umunyeshuri wacu yahatana ku isoko ry’umurimo kandi neza bitewe n’ubumenyi yakuye muri Action College […] Uyu munsi umushoferi tumuhaye agaciro ahabwa impabushobozi ‘Certificate'."     

Yavuze ko iyi myaka 10 ishize itari yoroshye, ariko kandi hamwe n'intego bihaye babashije kubigeraho. Avuga ko batangiriye ku ishami rimwe, none ubu dufite amashami atandukanye mu gihugu. Yashimye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Polisi y'igihugu ishami rishinzwe ibizamini byo mu mahanda.

‘Chancellor’ wa Action College, Runiga Jean Paul, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo ko “uyu munsi ufite igisobanuro kinini mu buzima bwanyu kuko byavuye mu bwitange.”

Yabwiye buri wese ko ubumenyi yungukiye muri iri shuri, akwiye kubukoresha mu gutegura ejo hazaza. Avuga ko urugendo rwabo rwabayemo ibicantenge, ariko hamwe n'umuhate n'ubushobozi byarashobotse.

Avuga ko ubumenyi bungukiye aha, bakwiye kubwifashisha mu guhindura amateka yabo, kandi barakenewe ku isoko ry'umurimo. Yabwiye cyane cyane abasoje amasomo y'indimi 'ko bakwiye gukoresha ubumenyi bakuye hano mu kuvugana n'abandi mu bihugu bitandukanye'.

Uwantege Elisabeth wavuze mu izina rya bagenzi be basoje amasomo, yashimye 'abarimu n'abayobozi baduhaye amasomo ndetse n'abafatanyabikirwa'. Yavuze ko mu izina rya bagenzi be bize muri Action College 'dufite amashimwe ku mutima'.

Uyu mugore yavuze ko yinjiye muri Action College amaze imyaka 21 adakandagira mu ishuri, ariko bitewe n’uburyo yakiriwe yashyize imbere amasomo ye.

Kandi avuga ko bamwigishije, kugeza ubwo anatekereza gukomeza amasomo. Akomeza ati “Action College twabasanganye umuco no kwita ku bantu. Uretse ko twe abantu bigarukira aha, ariko Imana ibahe umugisha.”

Yashishikarije ababyeyi kujyana abana babo muri Action College. Avuga ko asoje amasomo ye mu mategeko y'umuhanda 'kandi nakoze rimwe.'

Ati “Ku myaka yanjye irenga 40 nakoze rimwe. Ndi umugabo wo guhamya ko iyo uje muri Action College ufite icyo ushaka ukigeraho.”

Yijeje Ubuyobozi bwa Action College ko 'bazakoresha ubumenyi bahawe ku isoko ry'umurimo, kandi 'tuzashishikariza n'abandi gutera ikirenga mu cyacu'.

Ati “Turashaka kubizeza y’uko aho tugiye hanze hariya ku isoko ry’umurimo ntabwo tuzababera ibigande, ahubwo tuzababera ba Ambasaderi beza. Turumva tuzagenda ku isoko ry’umurimo, tugashishikariza abandi kuza muri Action College, kuko natwe ibyo twaje tukashaka twarabibonye.”

Ubusanzwe iki kigo kigishaga amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, Icyesipanyore, Ikidage ndetse n’Ikinyarwanda.

Banatanga kandi impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Banigisha kandi amasomo agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer Maintenance.

Amasomo mashya yongewemo arimo aya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up) ndetse no gukora umusatsi karemano.

Banongeyemo kwigisha abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG) na Networking.

Icyicaro gikuru cy’iki kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, mu igorofa rya kabiri mu muryango wa mbere (045C).

Kinafite amashami hirya no hino mu gihugu, aho kinakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo mu nyubako yo kwa Materne n’i Musanze mu nyubako Melano ikoreramo.

Umwihariko w’iki kigo ni uko nko mu kwigisha indimi, gikoresha abarimu barimo n’abanyamahanga bavukiye mu bihugu bikoresha ururimi umuntu ashaka kwiga, nk’ururimi rwabo gakondo.

Ni mu gihe ku biga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bo, bigishwa ku buryo batsindsa ibizamini 100%.

Ubishaka ashobora kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), nimugoroba (Evening Program), ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program), yaba ahari cyangwa adahari akiga hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami rya Nyabugogo, 0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami rya Musanze.


Ishuri Action College yashyize ku isoko abanyeshuri 313 basoje amasomo yabo hagati ya 2019 na 2024

Umuyobozi Mukuru wa Action College, Ingabire Cynthia, yashimye abafatanyabikorwa barifasha  gukomeza gushyira mu ngiro icyerekezo cy’Igihugu mu guteza imbere amasomo y’imyuga


Umuhanzikazi Butera Knowless yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo yabo 



Ibyishimo ni byose ku banyeshuri basaga 400 basoje amasomo yabo





 Itorero Inyamibwa ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 400 basoje amasomo yabo

Umuyobozi Ukuriye abakozi mu ishuri Action College [Uri iburyo] yagaragaje ko mu myaka iri imbere bazakomeza kubakira ku ntego bihaye








 
Umunyamakuru Uwayo Divin wari umusangiza w'amagambo muri ibi birori byo gutanga impamyabushobozi
































Umuyobozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Action College, Steven yavuze ko mu myaka iri imbere bazaharanira kugira ishami muri buri Ntara 


Umuyobozi Mukuru wa Action College, Cynthia yashishikarije abanyeshuri kugana amashami yose bashyizeho mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi 


Butera Knowless yashyikirije igihembo umunyeshuri wahize abandi muri Action College mu ishami rya 'Mechanics'



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje amasomomuri Action College

 

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND