Mu Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. Kuri ubu amakuru mashya kuri iki giterane ni uko itariki cyari kuzaberaho yamaze guhinduka.
Kuwa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024 ni bwo PEACE PLAN iri gutegura iki giterane yatangaje izi mpinduka, ivuga ko "zaje zitunguranye". Iki giterane cyari giteganyijwe ku wa 15 Nzeri 2024, cyimuriwe ku itariki ya 29 Nzeri 2024 kuva saa Munani z'amanywa. Icyakora aho kizabera ntabwo hahindutse, hakomeje kuba muri Stade Amahoro.
Rwanda Shima Imana Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.
Iki giterane kigiye kuba nyuma y'imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.
Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima. Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.
Aba bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel batangaje ko banyotewe no kuzitabira iki giterane ndetse amakuru ahari ni uko ari bamwe mu baramyi benshi bazaririmba muri iki giterane cyo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Israel Mbonyi yaragize ati "Nyuma y'imyaka 30 yo kwibohora, Abanyarwanda twese dufite amashimwe adasanzwe. [...] Ndabatumiye mwese muzaze duhimbaze Imana tubwire Imana ko tuyishimye ku mirimo myiza yakoze nyuma y'imyaka 30 yose.
Kandi tunayiragize n'imyaka yose iri imbere. Nzaba mpari, n'abandi baramyi badasanzwe n'abakozi b'Imana hirya no hino. Muzaze mwese, abanyarwanda tuzaterana nk'umuntu umwe, tuvuge kugira neza kw'Imana hanyuma tunasengere n'igihugu cyacu".
Gaby Kamanzi yagize ati "Dufite impamvu nyinshi nk'abanyarwanda zo gushima Imana. Imana yakoze ibintu byinshi kandi bikomeye mu gihugu cyacu. Turi amahoro kandi tumeze neza, twabonye iterambere. Hari impamvu nyinshi nk'abanyarwanda tugomba guhurira hamwe tugashima Imana, cyane cyane nyuma y'imyaka 30. Nzaba mpari n'abandi baramyi".
PEACE PLAN RWANDA yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi ni Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy'uyu mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".
Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi wa THE PEACE PLAN Rwanda, yakomeje ati "Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana."
Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana kandi buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira Imana ku rwego rw’igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu, kandi "turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".
Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr. Charles Murigande niwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n'abarimo inshuti y'u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Israel Mbonyi avuga ko Abanyarwanda bafite amashimwe menshi ku Mana
Gaby Kamanzi avuga ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima Imana
Rwanda Shima Imana ni igiterane gihuriza hamwe amadini n'amatorero yose yo mu Rwanda
Igiterana Rwanda Shima Imana kizabera muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024
TANGA IGITECYEREZO