RFL
Kigali

Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko Korali ari ryo tsinda ribamo Ubusambanyi bwinshi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/08/2024 16:30
0


Rev Past. Dr Antoine Rutayisire yavuze ko ikintu amaze kubona mu myaka amaze mu murimo w'Imana ari uko Korali ari ryo tsinda ribamo ubusambanyi bwinshi.



Ibi yabigarutseho ubwo yarimo yigisha ijambo ry'Imana mu gitaramo cyabaye ku Cyumweru i Remera mu mujyi wa Kigali. Ijambo ry'Imana Rev Dr Antoine Rutayisire yifashishije muri iki gitaramo ni iryo mu Ibyahishuwe mu gice cya 14 kuva ku murongo wa mbere.

Yavuze ko umurimo wo kuririmba ari wo murimo wonyine ukorwa mu Isi uzasigara unakorwa mu ijuru kuko iyo usomye Bibiliya utabona aho babwiriza cyangwa aho bafasha abakene.

Yakomeje avuga ko abantu bose bazagera mu ijuru bazaririmba ndetse ko hari umusaruro uva mu kugendana n’Imana. Yavuze ko inyungu ugira iyo ugendana n'umwana w'Intama bikurinda ibyaha ndetse bikanakurinda ubwoba.

Ati: "Ni izihe nyungu ugira mu kugendana n’Umwana w’Intama?. Ikintu cya mbere iyo ugendana nawe bikurinda ibyaha, niyo mpamvu abangaba bagaragara mu ijuru.

Ubundi inyigisho z’ijambo ry’Imana ntabwo zigoranye. Hari ibanga riri mu kugendana na Yesu kuko ni cyo kintu kizakurinda ibyaha, nugendana na Yesu ni cyo cyizere uzaba ufite cyo kutagwa mu cyaha;

Ariko ibyo ntabwo nenda kubitindaho cyane, narabivuze kenshi gusa n’ubundi nzajya mbisubiramo kuko n’abantu rimwe na rimwe babyumva ari uko wabisubiyemo nk’inshuro y’igihumbi. 

Kugendana na Yesu bikurinda ibyaha, ukamenya ngo aha hantu ngenda ndimo ndagendana na Yesu arandeba ntabwo nkora ibyaha kuko Yesu arandeba ikindi bikurinda ubwoba. 

Iyo ugendana n’Umwami wawe uba wumva ngo nta cyantera ubwo kuko umwami wanjye arandeba kandi nta cyankura umutima kuko umwami wanjye aranyobora, ampa umutekano no kutayoba no kudahuzagurika".

Rev Dr Rutayisire yavuze ko ikintu amaze kubona mu myaka amaze mu murimo w'Imana ari uko Korali ariyo tsinda ribamo Ubusambanyi bwinshi.

Ati: "Reka mbabwire ikintu maze kubona mu myaka amaze mu murimo w’Imana n’imyaka maze mu gipasitoru. Niba hari itsinda ribamo ubusambanyi bwinshi munyihanganire kubivuga ni Korali. 

Uzi impamvu? Korali zibamo abantu benshi baba abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu bavanze kandi satani nawe akazanamo abakozi be cyangwa n’abarimo akabungura ibitekerezo akaza akabwira ati 'ariko aha muri korari ko mwegeranye muri hamwe' ".

Yanagiriye inama abaririmbyi ko ibiganza bazungurije Uwiteka badakwiye gukabakaba abagore, ati: "Ibiganza wazunguje imbere y’Uwiteka ntibizakabakabe abagore. Ikiganza cyafashe indangururamajwi ubwiriza ubutumwa ntuzakirambure ukabakaba;

Kandi mbwira abakobwa ngo niba uhagarara imbere y’Imana ukagendana nayo nihaza ba bahungu b'abapfapfa ujye umubwira uti umbabarire iyo Umwami wanjye andeba ibyo biganza birafunze kuko abangaba bazaririmba imbere y'Intebe y’Umwana w’Intama, ni abantu batandujwe n’ubusambanyi".


Rev Dr Antoine Rutayisire yagiriye inama Abaririmbyi abasaba kwirinda ubusambanyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND