RFL
Kigali

Ni iki Perezida Kagame yaganiriye na Gianni Infantino wa FIFA?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/07/2024 7:21
0


I Paris mu Bufaransa, ni ho Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yahuriye na Perezida w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, baganira ku bijyanye no guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.



Ku itariki 26 Nyakanga 2024 nibwo Perezida Kagame w'u Rwanda yahuye na Gianni Infantino wa FIFA, bahurira mu Bufaransa, aho bitabiriye ibikorwa byo gufungura imikino ya Olympic ihuza imikino itandukanye ku isi. 

Perezida Kagame na Gianni Infantino bahuriye kandi mu biro bishya biherutse kubakwa i Paris, baganira ku bijyanye no guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda. Ubusanzwe ibiro bikuru bya FIFA biba mu Busuwisi. 

Kugeza ubu u Rwanda rukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu guteza imbere imikino itandukanye, rutirengagije umupira w'amaguru aho ruherutse kuzuza Stade Amahoro iri ku rwego rwo kwakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi. 

Mu butumwa bwavuye mu biro bya Perezida w'u Rwanda buvuga ko aba bayobozi baganiriye "ku mubano mwiza ukomeje ndetse n’amahirwe mashya ahari yo gukomeza guteza imbere Ruhago mu Rwanda.”

Na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yashimiye Perezida Kagame w'u Rwanda, kuko akomeje kwereka amahanga akamaro k'umupira w'amaguru. 

Gianni Infantino yagize ati ati “Perezida Kagame, Leta ayoboye ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago ni abafatanyabikorwa bakomeye ba FIFA ku ntego yihaye zo guteza imbere Ruhago kandi dutewe ishema no gukorana.”

“Nabonye akazi kakozwe mu gihe nasuraga iki “Gihugu cy’Imisozi Igihumbi”, mu gihe cy’Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Kigali, aho Isi yasanze gihamya ya Ruhago binyuze muri iki Gihugu cyiza cyo muri Afurika. Perezida Kagame yumva neza akamaro ka Ruhago mu baturage, mu burezi ndetse n’andi mahirwe ishobora kurema.”


Paul Kagame yahuriye na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA i Paris mu Bufaransa 




Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagaragaye aconga ruhago na Gianni Infantino wa FIFA 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND