RFL
Kigali

Arsenal ikomeje kwitambika Barcelona muri Dosiye ya Nico Williams

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/07/2024 9:33
0


Arsenal yiyongereye kuri FC Barcelona mu makipe yifuza Nico Williams ukinira Athletic Bilbao, gusa Arsenal yo yaje ari simusiga.



Abakunzi ba FC Barcelona batangiye guterwa ubwoba n'uko Arsenal yinjiye muri gahunda yo gusinyisha Nico Williams ukomoka muri Esipanye.

Impamvu y'ubwoba bwa Barcelona, ni uko amakipe yo mu Bwongereza ameze nabi ku isoko ry'igura n'igurisha, ikipe yose bari kuba bahanganiye umukinnyi biri kurangira agiye mu Bwongereza. Urugero ni uko Manchester United yegukanye Leny Yoro, Real Madrid igasigara isiganuza.

Ibyabaye kuri Real Madrid ihomba Leny Yoro ni na byo bishobora kuba kuri FC Barcelona igahomba Nico Williams cyane ko ubukene bwa Barca bushobora gutuma Arsenal iyirusha imbaraga mu kugura uyu mukinnyi.

Arsenal yo biravugwa ko igomba kurekura Reiss Nelson akajya muri Leicester City, kugira ngo bashakire umwanya Nico Williams ukinira Athletic Bilbao, abe yajya muri Arsenal.

Mikel Arteta arashaka gukinisha impande za Bukayo Saka na Nico Williams zisatira izamu, agashaka na rutahizamu uryana, cyane ko bateganya gutandukana n'abarimo Eddie Nketia, Emile Smith Rowe na Reiss Nelson.

Mu minsi iri imbere, Arsenal irateganya kujya muri Esipanye igatangira ibiganiro na Nico Williams ndetse na Athletic Bilbao akinira, bakumvikana uburyo yajya kuri Emirates Stadium. 

Gusa nubwo Arsenal yifuza Nico Williams, imuhanganiye na FC Barcelona iherutse gutangaza ko Williams nasinya azasinya amasezerano y'imyaka itanu muri Barcelona, gusa nta biganiro bizwi byigeze bihuza Barcelona na Athletic Bilbao ibarizwamo Nico Williams.



Arsenal irangajwe imbere na Mikel Arteta irifuza Nico Williams ukinira Athletic Bilbao 


Si Arsenal gusa yifuza Nico Williams kuko imuhanganiye na FC Barcelona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND