RFL
Kigali

Robertinho wa Rayon Sports yageze mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/07/2024 6:43
0


Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bakunze kwita Robertinho yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino ugiye kuza.



Ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Robertinho ariwe mutoza mukuru wayo mu mwaka w’imikino ugiye kuza aho yasinye umwaka umwe w’umwaka umwe. 

Robertinho w’imyaka 64 ni ku nshuro ya kabiri agiye gutoza ikipe ya Rayon Sports nyuma y’inshuro ya mbere yabanye nayo mu mwaka w’imikino 2018-19.

Akigera ku kibuga cy’indege, Robertinho yatangaje ko yari akumbuye u Rwanda. Yagize Ati” Ngarutse mu Rwanda ahantu mfata nko mu rugo hari haciye iminsi ntahakorera ariko nishimiye ku garuka aho njye gukina umupira wataka, umupira utsinda nka mbere.”

Robertinho wakiriwe na Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports ndetse na bamwe mu bafana b’iyi kipe, ni we uheruka guhesha igikombe cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports, ndetse akabayanatangaje ko aribyo agarutse gukora. 

Robertinho yageze mu Rwanda yari akumbuye 


Ngabo Roben arimo aha ikaze umutoza mushya wa Rayon Sports 

Muhayimana Claude aganira na Robertinho akaba ari nawe wamuhobeye bwa mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND