RFL
Kigali

Ibya Joackiam Ojera muri Police FC biri kwivanga - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/07/2024 16:56
0


Umukinnyi Joackiam Ojera ntabwo azakina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup Police FC izahuramo na CS Constantine.



Umunyamabanga wa Police FC CP Umutoni Claudette, yatangarije itangazamakuru ko Ojer atari ku rutonde Police FC yatanze muri CAF, kuko ataraboneka. Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Pele Stadium nyuma y'umukino ikipe abereye umuyobozi yatsinzemo Muhazi United ibitego 3-0.

CP Umutoni Claudette yavuze ko ko Ojera akiri mu Misiri kandi shampiyona yabo itararangira, akaba ariyo mpamvu batari kumushyira ku rutonde rw'abakinnyi bazakoresha. Yagize ati: "Ojera aracyakina shampiyona mu Misiri, izarangira mu kwa munani mu matariki ari hejuru y'icumi bivuze ko  adashobora gukina uriya mukino.

Ariko azakina umukino wo kwishyura. Ntabwo yajya ku rutonde kuko urutonde twatanze rusaba ibyangombwa byinshi bamwe murabizi, bivuze ko mu gihe agikina  ntabwo byakunda, gusa umukino wa mbere nurangira bazaduha umwanya wo kongeramo abandi ni nabwo azajyamo."

Yakomeje avuga ko ikipe itaremeza niba izajya muri Uganda kuko i Rubavu baheruka bagiriyeyo ibihe byiza kandi byabafashije kumenyerana, gusa kuri ubu bakaba bataremeza niba bazakomereza imyitozo muri Uganda. 

Imikino ibanza ya CAF Confederation Cup izaba hagati ya tariki 13 na 15 Nzeri naho imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki 20 na 22 Nzeri 2024.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND