RFL
Kigali

Ku myaka 14 y'amavuko, umuhungu wa Wayne Rooney yakangaranyije Isi ya Ruhago

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/07/2024 11:22
0


Kai Rooney w'imyaka 14 y'amavuko, ni umuhungu wa Wayne Rooney wabiciye bigacika muri Manchester United. Akomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri Manchester United Academy.



Abashinzwe gukurikirana Manchester United y'abatatengeje imyaka 14, batangiye guhamya ko ubuhanga Kai Rooney ari kugaragaza, ashobora kuzabica bigacika kurenza ibyo se Wayne Rooney yakoze akiri umukinnyi.

Igikomeje gutuma Kai Rooney yibazwaho cyane, mu mwaka w'imikino ushize yatsinze igitego cyiza atareba izamu, ariko muri iyi mpeshyi ubwo bitegura amarushanwa y'abato mu mwaka w'imikino utaha wa 2024-25, Kai Rooney afite amashoti adasanzwe.

Abinyujije kuri Instagram ye, Kai Rooney w'imyaka 14 agaragaza uburyo azi gutera imipira y'imiyerekano by'umwihariko Koruneli, akanashota amashoti ya kure agora umuzamu kuyakuramo.

Kuri Instagram ya Kai Rooney hariho n'amashusho agaragaza ukuntu uyu mwana azi umupira mwinshi, bigaragarira mu buryo afunga imipira miremire iturutse mu kirere, akabikorana ubwenge bwinshi.

Abakunzi ba Manchester United uyu mwana akinira, babona Post za Kai Rooney kuri Instagram ntabwo bahwema gutanga ibitekerezo bavuga ko azaba umukinnyi mwiza kurenza na se umubyara Wayne Rooney.

Bimwe mu ibitekerezo byagiye bitangwa kuri Post za Kai Rooney kuri Instagram. Igitekerezo cya mbere cyagize kiti: "Uyu Mwana afite impano idasanzwe, azaba mwiza kurusha na papa we."

Undi yagize ati "Byiza cyane! Burya azi gukinisha amaguru yombi, ni se musa musa. Kai Rooney nzishyimira kumubona akinira Manchester United". Undi ati "U Bwongereza burahirwa kuko bufite Phil Foden mushya".

Mu bindi biteketezo byagarutse kuri Kai Rooney hari ibigira biti "Ni byiza cyane, uyu mwana ni umuhanga."

Si ubwa mbere Kai Rooney ashyize amashusho y'ubuhanga bwe kuri Instagram akavugisha benshi, cyane ko hari ubwo bigeze kuvuga ko ari Messi mushya uzava mu Bwongereza.

Kai Rooney ni imfura mu bahungu bane ari bo Klay Rooney, Kit Rooney, Cass Rooney na Kai Rooney. Ubuhanga bwe bwatumye muri 2022 ubwo yari afite imyaka 12 asinya amasezerano yo kwamamaza Puma, uruganda rukora imyambaro. Mu bikapu Kai Rooney ajyana ku ishuri ni ibya Puma, ndetse n'inkweto akinisha ni iza Puma.


Kai Rooney w'imyaka 14 y'amavuko akomeje guca amarenga ko azaba umunyabigwi mu mupira w'amaguru 


Kai Rooney yasinye amasezerano yo kwamamaza urugamba rwa Puma 


Benshi bavuga ko azaba Umucunguzi w'u Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND