RFL
Kigali

Rayon Sports na SKOL bihariye icyumweru cya Siporo mu Rwanda harimo no kugabanya ikiguzi cy'inzoga - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/07/2024 11:07
0


Mu buryo bwo kurushaho gutegura Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports n'Uruganda rwa SKOL Brewery Rwanda, bashyizeho icyumweru cy'igikundiro kizaba gifite n'igabanyirizwa ku bantu bazajya bagura SKOL Lager.



Iki cyumweru cyamuritswe kuri uyu wa Mbere mu muhango wabereye mu Nzove ku ruganda ndetse n'icyicaro cya SKOL Brewery Rwanda. Muri uyu muhango, Rayon Sports yatangiye yerekana gahunda za Rayon Sports Week ndetse iboneraho no gushimira ubufatanye bw'imyaka 10 imaze ikorana na SKOL.

Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko imyaka icumi Rayon Sports imaze ikorana na SKOL ari umwanya mwiza wo gushimira abahuje izi nzego. Yagize ati: "Turishimira urugendo rw'imyaka 10 ya Rayon Sports na SKOL. Ndashimira abayobozi bambanjiriye ku buryo bagize umuhate wo kwegera SKOL ngo bagiranye ubufatanye. 

Hari ibyo badukoreye bitari mu masezerano birimo nko kubaka ikibuga gishobora kwakira abantu bagera ku gihumbi, byatumye Rayon Sports ibona aho ikorera imyitozo biruta uko byari bimeze mbere kuko hari n'ubwo yaburaga aho ikorera imyitozo".

"Ubwo namwe murumva uruhare SKOL yagize muri uru rugendo rw'imyaka 10. Icyo twashima ni uburyo batubaye hafi, bagakora ibiri mu masezerano ndetse n'ibitari biri mu masezerano. Rayon Sports yabanye na SKOL mu bihe byiza n'ibibi kugera aho twe tutabyita gufasha ahubwo ari nk'ubukwe. Ubu bufatanye bweze imbuto kuri Rayon Sports, kuri Siporo y'u Rwanda ndetse n'ahandi."

Eric Gilson uyobora uruganda rwa SKOL Rwanda yatangaje ko bishimira gukorana na Rayon Sports mu myaka 10 itambutse. Yagize ati: ”Rayon Sports twishimiye gukorana nayo mu myaka itambutse, ubu urugendo rurakomeje. Kuva ubu umuntu uzajya ujya mu kabari gacuruza inzoga za SKOL agasaba SKOL Lager azajya agura inzoga 2 ahabwe indi y’ubuntu.”  

Muri uyu Muhango, Rayon Sports yatangiye yerekana umutoza mushya uzayitoza mu mwaka w'imikino aho berekanye Robertinho nk'umutoza mukuru.

Rayon Sports kandi yakomeje yerekana imyenda mishya iyi kipe izambara aho izaba yambaye imyenda y'ubururu bwinshi nk'ibisanzwe, iyi myenda ikazaba iriho ibimenyetso by'uko u Rwanda rugizwe n'imisozi 1000. Imyenda yo hanze izaba irimo umweru mwenshi ufite ibirango by'igihe iyi kipe yavukiye n'aho yashingiwe mu gihe umwenda wa gatatu ari ibara ry'iroza.

Uko icyumweru cya Rayon Sports giteye

Tariki 22 Nyakanga Rayon Sports yateguye ikiganiro n'itangazamakuru ndetse yerekana imyenda mishya ikipe izambara ndetse n'umutoza w'iyi kipe ndetse n'ikipe bazahura nayo ku munsi w'igikundiro.

Tariki 24 Nyakanga Rayon Sports izakina umukino wa gicuti izahuramo n'ikipe y'Amagaju FC ukabera mu karere ka Huye. Hazaba hari abanyamuziki barimo DJ Brianne na Bushali.

Bushali ni we muhanzi mukuru uzaba uri muri iki gikorwa 

Tariki 26 Nyakanga ni bwo Rayon Sports izatangaza Kapiteni mushya wa Rayon Sports. Tariki 27 Nyakanga Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Musanze FC uzabera i Musanze naho hakazaba hari abahanzi. Tariki 28 Nyakanga, Rayon Sports izatangira kugurisha imyenda y'ikipe, umwambaro wa kabiri n'uwa 3. Tariki 29 Nyakanga abakinnyi bazahura n'abafana.

Tariki 30 Nyakanga Rayon Sports izatangira kugurisha imyenda yayo izajya yakirana, tariki 31 Nyakanga mu Nzove hazabera imyitozo ifunguye ku bafana n'abanyamakuru, tariki ya Mbere Kanama Rayon Sports izasangirira kuri Gikundiro Shop, tariki ya 2 Kanama hazaba ikiganiro n'itangazamakuru kizaba kirimo ikipe ya Azam ba Rayon Sports, hanyuma tariki 3 Kanama hazaba umunsi wari utegerejwe wa Gikundiro Day.

Umwenda wo mu rugo no hanze Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka w'imikino ugiye kuza 

Uyu mwaka w'imikino Rayon Sports izaba yamamaza inzoga ya SKOL Lager 


">

">


AMAFOTO: Ngabo Serge 

VIDEO: Eric Munyantore 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND