RFL
Kigali

Pep Guardiola yagize icyo atangaza ku hazaza ha Kevin De Bruyne muri Manchester City

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/07/2024 10:41
0


Umunya Esipanye Pep Guardiola utoza Manchester City, yatangaje ko Kapiteni ukomoka mu Bubiligi Kevin De Bruyne ntaho azajya muri iyi mpeshyi, azagumana na Manchester City



Mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko Kevin De Bruyne ukinira Manchester City azatandukana nayo akajya muri Saudi Arabia, ibi bihuha byavanyweho n'umutoza Pep Guardiola.

Kevin De Bruyne nawe ubwe ntabwo yari azi neza niba azaguma muri Manchester City cyangwa azayivamo, cyane ko amasezerano ye azarangira muri 2025 kandi akaba ari gukura. 

Uyu mukinyi mu bitekerezo bye harimo ko ashobora kuva muri Man City, gusa Pep Guardiola yavuze ko nta zindi mpinduka ateganya gukora mu bakinnyi afite.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru muri Leta ya Carolina y'amajyaruguru, Pep Guardiola yagize ati "Kevin De Bruyne ntaho azajya".

"Abakinnyi Man City ifite tumaranye igihe kinini, ntabwo nzi uko isoko ry'igura n'igurisha rizatugendekera, ntabwo dushaka gukora ikosa ryo kugira uwo dutakaza ntawo kumusimbura.

Kuva kuri 85-96% abakinnyi baramenyeranye. Twakoze neza ku isoko ry'igura n'igurisha mu myaka yabanje, gusa siko bimeze uyu mwaka. Urwego rw'abakinnyi mfite biragoye kubona abandi bahita babasimbura."

Ku isoko ry'igura n'igurisha muri iyi mpeshyi, Manchester City yasinyishije Savinho ukomoka muri Brazil ndetse inatangaza ko Kalvin Philips wari watijwe West Ham yagarutse akaba akorana imyitozo n'ikipe nkuru ya Man City.

Mu kiganiro N'itangazamakuru Pep Guardiola yakomeje agira ati "Twazanye Savinho nk'umukinnyi uzajya asatira izamu anyuze ku mpande. Ni umukinnyi umaze iminsi yitwara neza mu ikipe y'igihugu ya Brazil. Aracyari umukinnyi muto, ntabwo navuga ko nzamugenderaho, ngo bimpe uburenganzira bwo gutakaza abakinnyi bakomeye."

Manchester City irangajwe imbere na Komando Pep Guardiola, izakina umukino wa mbere wa English Premier ku itariki 18 Kanama, aho izatangira yesurana na Chelsea ya Enzo Maresca.


Pep Guardiola yatangaje ko Manchester City itazatandukana na Kevin De Bruyne 


Kevin De Bruyne byatangajwe ko azaguma muri Manchester City 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND