RFL
Kigali

Gukorana na SKOL ntibikiri ubufatanye ahubwo ni ubukwe- Ubuyobozi bwa Rayon Sports - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/07/2024 20:43
0


Perezida Rayon Sports yashimagiye ubufatanye iyi kipe ifitanye na SKOL, avuga ko bitakiri gukorana gusa ahubwo byabaye nk’ubukwe.



Ni mu kiganiro  ubuyobozi bwa Rayon Sports na SKOL bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko bitakiri ubufatanye gusa bafitanye na SKOL ahubwo byabaye ubukwe.

Perezida Fidele ati: ”Ndashimira SKOL Rwanda cyane kuko hari ibyo badukoreye bitari mu masezerano birimo nko kubaka ikibuga gishobora kwakira abantu bagera ku gihumbi, byatumye Rayon Sports ibona aho ikorera imyitozo biruta uko byari bimeze mbere kuko hari nubwo yaburaga aho ikorera imyitozo.

Ubwo namwe murumva uruhare SKOL yagize muri uru rugendo rw'imyaka 10. Icyo twashima ni uburyo batubaye hafi, bagakora ibiri mu masezerano ndetse n'ibitari biri mu masezerano.

Rayon Sports yabanye na SKOL mu bihe byiza n'ibibi kugera aho twe tutabyita gufasha ahubwo ari nk'ubukwe. Ubu bufatanye bweze imbuto kuri Rayon Sports, kuri Siporo y'u Rwanda ndetse n'ahandi."

Ubu Rayon Sports na SKOL bamaze imyaka 10 bakorana kuko ubufatanye bwabo bwatangiye mu 2014 aho muri iyi myaka Rayon Sports yegukanye ikombe bisaga 10.



">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND