RFL
Kigali

Perezida wa Rayon Sports yatangaje iherezo rya Muhire Kevin - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/07/2024 20:47
0


Uwayezu Jean Fidele uyobora ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kugeza ubu Muhire Kevin atari umukinnyi wabo ariko isaha n’isaha yajya mu ruhande rwabo.



Ibi Fidele yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru, mu buryo bwo gutangiza icyumweru cyahariwe Rayon Sports.

Ni igikorwa cyabere mu Nzove ku cyicaro cya SKOL Rwanda kikaba cyateguwe na SKOL. Ubwo abanyamakuru bari bahawe ikaze ryo kubaza, Perezida wa Rayon Sports yabajijwe kuri Muhire Kevin utaratangira imyitozo ndetse akaba ataranemezwa nk’umukinnyi wa Murera.

Perezida yasubije agira ati” Muhire Kevin yari Kapiteni wacu umwaka ushize kandi n'ubu turacyari mu biganiro birashoboka ko twazatangaza tariki 26 cyangwa se bikaba bitakunda. Kuri ubu ntabwo Muhire Kevin ari umukinnyi wacu ariko byose birashoboka."

Muhire Kevin wari usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports niwe mukinnyi Rayon Sports yari yatangaje ko azagurwa n’abafana, aho basabwaga miliyoni 40, ariko na n'ubu ayo mafaranga akaba ataraboneka. 

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND