RFL
Kigali

Imvune zatangiye kototeta Arsenal iri kwitegura undi mwaka ihanganye na Man City

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/07/2024 11:03
0


Mu gihe Arsenal iri kwitegura indi nkundura yo gushaka igikombe, ibintu byatangiye kuba bibi, aho yatangiye kuvunikisha abakinnyi bayo.



Arsenal izakinira imikino itegura umwaka w'imikino utaha wa 2024-25 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukomwa mu nkokora n'imvune zibasiriye abakinnyi bayo babanza ku kibuga.

Arsenal imaze kumenyereza abakunzi bayo gutsinda amakipe akomeye, ku wa Gatanu ni bwo yatangiye imikino ya Pre Season itsinda Leyton Orient yo mu Bufaransa ibitego bibiri ku busa. 

Kugeza ubu Mikel Arteta ari kwitegura urugendo rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azakina imikino ya gicuti na Bournemouth, Manchester United na Liverpool. Iyo mikino itandukanye izasigira isura ya nyayo Mikel Arteta aho azamenya urwego rw'abakinnyi afite.

Abakinnyi azahagurukana bayobowe na Kapiteni Martin Odegard, gusa hazaba higanjemo abakina mu Academy na cyane ko abakinnyi bakomeye bari mu biruhuko kubera ko bamaze iminsi muri Euro na Copa America.

Mu gihe abakinnyi bari hamwe ba Arsenal bagomba kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pre Season, si ko bimeze kuri Kieran Tierney na Takehiro Tomiyasu kubera ko bamaze kuvunika bikazaba ngombwa ko bazasigara i London bakivuza.

Icyemezo cyo gusiga Kieran Tierney na Takehiro Tomiyasu, Mikel Arteta yagifashe kugira ngo babanze bivuze neza, umwaka w'imikino utaha wa 2024-25 uzagaruke ari bazima.

Abandi bakinnyi bakomeye Arsenal itazajyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko iminsi bakina Euro ni Declan Rice, Bukayo Saka, Aaron Ramsdale, William Saliba na Davis Raya.


Mu myambaro y'abataraboneka, Arsenal ishaka kujya kwisuzumira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 



Imvune zatangiye kubangamira imyiteguro ya Arsenal 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND