RFL
Kigali

Alejandro Garnacho yashyize umucyo ku bivugwa ko adakunda Messi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/07/2024 8:55
0


Umunya Argentina Garnacho ukinira Manchester United, bivugwa ko adafitanye umubano mwiza na Lionel Messi kubera ko akunda Cristiano Ronaldo, gusa ibyo si ko bimeze.



Ububano wa Lionel Messi na Garnacho wagarutsweho cyane muri Copa America, bikavugwa ko impamvu Garnacho atabonye umwanya wo gukina ahubwo agahora ku ntebe y'abasimbura, ari uko atabanye neza na Kapiteni w'ikipe y'igihugu Lionel Messi.

Akenshi na kenshi Alejandro Garnacho akunda kugaragaza ko akunda Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo. Ubwo Lionel Messi yagiraga imvune ubugira kabiri muri Copa America, byagiye bivugwa ko Garnacho byasaga nk'aho bimushimishije.

Mu rwego rwo guca icyo gihuha, Alejandro Garnacho yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze, asangiza abamukurikira ifoto yo muri Copa America ari guhoberana na Lionel Messi bishimye. Ubwo aherutse kuganira n'itangazamakuru, nabwo yashimangiye ko atanga Messi.

Yagize ati "Kuba nkunda Ronaldo ntabwo bisobanuye ko nanga Messi. Abantu ntibabyumva. Gusa igihe nakinanye na Messi umukino wa mbere, nacyuye umwambaro we, yewe n'ubu ndawugira iwanjye.

Nta munya Argentina wo kwanga Messi, yafashije igihugu gutwara igikombe cy'Isi afite imyaka 36, imbere muri Argentina tumufata nk'umuyobozi n'umujyanama".

Alejandro Garnacho ni umwe mu bakinnyi bari kumwe na Argentina yegukanye Copa America 2024, gusa ntabwo arafatisha umwanya wo kubanza mu kibuga muri Argentina, akaba ari na byo byashingiweho bivugwa ko nta mubano mwiza afitanye na Messi. 

Kugeza ubu Alejandro Garnacho ntabwo ari mu bakinnyi Manchester United iri gukoresha muri Pre Season kubera ko akiri mu biruhuko.


Alejandro Garnacho yagaragaje ko nta mubano mubi afitanye na Lionel Messi 


Kugaragaza ko akunda Cristiano bituma Alejandro Garnacho ashinjwa kudakunda Messi 


Alejandro Garnacho ni umukinnyi utarafatisha mu ikipe y'igihugu ya Argentina 


Alejandro Garnacho yashyize umucyo ku bivugwa ko yanga Messi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND