RFL
Kigali

Uruntu runtu hagati ya Real Madrid na Agent George Mendes kubera Leny Yoro

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/07/2024 14:14
0


Mu burakari bwinshi, Real Madrid ishaka kureka ububano ifitanye na George Mendes, Umunya-Portugal ureberera inyungu z'abakinnyi batandukanye. Impamvu ni uko uyu mugabo atagurishije Leny Yoro muri Real Madrid.



Nyuma y'uko ubuyobozi bwa Real Madrid bwari bwiteguye gusinyisha Leny Yoro bikarangira asinyiye Manchester United, iyi kipe irashaka kureka mubano yari ifitanye na George Mendes ushinzwe kwita ku nyungu za Leny Yoro.

Nk'uko bigaragara mu Kinyamakuru Sports, Real Madrid yari yiteze ko izabona Leny Yoro byoroshye, kubera ko George Mendes yari asanzwe akorana bya hafi nayo.

 Ibyo Real Madrid yari yiteze, byarangiye ahubwo myugariro w'imyaka 18 y'amavuko asinyiye Manchester united.

Uretse Leny Yoro Real Madrid yifuzaga, abakinnyi bayo  bari mu biganza bya George Mendes ni umuzamu Andriy Lunin ndetse na Paulo Iago uyu we akaba ari umwana ukizamukira muri Real Madrid.

Umubano mubi wahise uza hagati ya Real Madrid na George Mendes, ushobora kugira ingaruka ku muzamu Andriy Lunin  nk'uko Ikinyamakuru Sports cyatangaje ko arahita ashyirwa ku isoko, kandi amasezerano ye azarangira muri 2025.  Paulo Iago we agakomereza mu bakiri bato ba Sporting Club muri Portugal.

Mu gihe Andriy Lunin na Paulo Iago baramuka bavuye muri Real Madrid, icyari gihuje iyi kipe na George Mendes kizaba kirangiye, kubera ko nta mukinnyi azaba asigaranyemo.

 

Umubano wa Real Madrid na George Mendes ushinzwe kwita ku nyungu za Leny Yoro wabaye mubi nyuma y'uko atagurishije Leny Yoro muri Real Madrid 


Leny Yoro wari utegerejwe muri Real Madrid, byarangiye agiye muri Manchester United 


George Mendes yahaye Real Madrid abakinnyi batandukanye harimo na Cristiano Ronaldo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND