RFL
Kigali

Tennis: Bwa mbere mu Rwanda hari kubera irushanwa rihuza ama-clubs

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/07/2024 11:32
0


Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ku nshuro ya mbere, hakaba hatangiye amakipe.



Iri irushanwa ryiswe I&M Bank Inter-Club Tennis Tournament, rikazitabirwa n'amakipe agera kuri ane ariyo; Nyarutarama Tennis Club, Cercle Sportifs de Kigali Ecology Tennis Clib ndetse n’ikipe ya Kigali Combined

Iyi mikino yatangiye tariki 19 Nyakanga 2024 ikazasozwa tariki 29 Nyakanga, ikaba iri kubera ku bibuga bya Cercle Sportifs de Kigali,ikibuga cya IPRC Kigali, Ikibuga cya Nyarutarama Tennis Club, nicya La Palisse Nyamata ari naho hazabera imikino ya nyuma.

Biteganyijwe abazarushanwa bazahatana mu byiciro 7 bitandukanye birimo, abakina bahura umwe kuri umwe mu bagabo(Men's singles), abakina ari babiri mu bagabo(Men's doubles), abakina ari mwe kuri mwe mu bagore(Women's singles), abakina ari babiri mu bagore(Women's doubles), abakina kugiti cyabo nk'Ababigize umwuga(Seniors singles),abakina nk'Ababigize umwuga ari babiri(Seniors doubles) ikiciro cya nyuma bazarushanwamo ni icy’abazakina ari babiri buri kipe igizwe n'Umugabo n'Umugore(Mixed doubles).

Donath Rutagemwa Umunyamabanga mukuru w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda,yashimiye byimazeyo abateguye iki gikorwa,abasaba ko kidakwiriye guhagarara,abasezeranya ko Federation izakora ibishoboka byose kugirango iki gikorwa kibe ngaruka mwaka kugira ngo kizafashe urubyiruko rwinshi mwiterambere ryuyu mukino.

Charles Haba  Uhagarariye abateguye iri rushanwa, yashimiye abagize uruhare kugira ngo ribe kunshuro ya mbere,ashimira ubuyobozi bw'ishirahamwe ryuyu mukino mu rwanda,asaba abanyarwanda n'abakunda uyu mukino kuzitabira. 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND