RFL
Kigali

Carlo Ancelotti yagarutse ku kibazo cy'umwanya Mbappe azajya akinaho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/07/2024 8:39
0


Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yavuze ko ikibazo cy'aho Mbappe azajya akina kidakomeye, ari inshingano ze kumushakira umwanya.



Kugeza ubu Kylian Mbappe yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid, kuva yatandukana na Paris Saint-Germain ku buntu.

Mbappe akigera muri Real Madrid, bibajije niba azicaza Umunya-Brazil, Vinicius Junior, cyane ko bose bakina basatira izamu banyuze Ibumoso.

Mbappe biteganyijwe ko atazajyana na Real Madrid mu mikino ya Pre Season izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ko uyu mukinnyi akiri mu biruhuko, kuko amaze iminsi afasha u Bufaransa muri Euro.

Nubwo atazaba ari kumwe na bagenzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carlo Ancelotti yatangarije Ikinyamakuru Diario Sport ko abizi neza ko azaha Mbappe umwanya uzamunyura, kugira ngo ajye abona uko yirukankana ba myugariro b'ikipe ihanganye na Real Madrid.

Uretse Carlo Ancelotti utaratangaza umwanya azajya akinishaho Mbappe muri Real Madrid, abasesenguzi batandukanye bagaragaza ko uyu mukinnyi yajya yifashishwa nka rutahizamu, uruhande rw'ibumoso akarurekera Vinicius Junior usanzwe arumenyereye muri Real Madrid.

Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Diario Sport, Carlo Ancelotti yagize ati " Ni inshingano zanjye gushaka umwanya uzanogera Mbappe, kandi ndabizi neza ko umwanya tuzamukinisha azawishimira.

Ubwo Real Madrid itazakoresha Kylian Mbappe mu mikino ya Pre Season, biteganyijwe ko uyu mukinnyi umukino wa mbere azawukinira Real Madrid ku itariki 14 Kanama, ubwo Real Madrid izakina na Atlanta muri UEFA Super Cup.


Kylian Mbappe ategerejwe mu kibuga akinira Real Madrid mu mukino wa UEFA super cup ubwo Real Madrid izakina na Atlanta 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND