RFL
Kigali

Kwa CR7 na Georgina Rodriguez urukundo ni rwose

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/07/2024 8:36
0


Nyuma y'uko ikipe y'igihugu ya Portugal isezerewe muri Euro, Kapiteni wayo Cristiano Ronaldo n'umugore we bahise bajya kuruhukira mu duce dutandukanye muri Asia.



Ikipe y'igihugu ya Portugal, yasezerewe n'u Bufaransa muri kimwe cya Kane muri Euro, irushanwa ryarangiye nta gitego na kimwe Cristiano Ronaldo atsinze.

Nyamara nubwo nta gitego yatsinze, ubwo bakinana na Slovenia muri kimwe cya Kane, uyu mukinnyi yasutse amarira menshi nyuma yo guhabwa Penaliti akananirwa kuyitsinda. 

Nyuma y'ako gahinda kose Cristiano Ronaldo yatewe na Euro, ubu ibihe ni byiza we n'umugore we Georgina Rodriguez muri Saudi Arabia aho basigaye batuye. 

Nyuma y'uko Ronaldo yahisemo gukinira Al-Nassir yo muri Saudi Arabia, ubu amaze amezi 18 atuye mu Burasirazuba bwo hagati muri Saudi Arabia. 

Muri iyi mpeshyi, yahise ajya gutemberana n' umugore we Georgina Rodriguez ku nyanja itukura, ubu akaba ariho bari kugirana ibihe byiza. 

Amafoto atandukanye agaragaza aba bombi bambaye amajire yo kogana, ndetse bakanagaragara bidumbura mu mazi, ikimenyetso cy'uko urukundo ruri kugurumana hagati yabo.

Uretse gutemberera ku mucanga no koga munyanja itukura, Ronaldo na Georgina Rodriguez bagaragaye bakora imyitozo ngororamubiri, ndetse banagaragara mu bikorwa  byinshi bigamije kuruhuka.


Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez, urukundo ni rwose ku nyanja itukura 


Cristiano Ronaldo aruhuka mu mutwe atwaye igare 


Ronaldo yonaga na Bagenzi be mu nyanja 


Georgina Rodriguez akora imyitozo ngororamubiri 




Ubwiza bwa Georgina Rodriguez 




Georgina Rodriguez inyuma na Cristiano Ronaldo ku mazi, bayembera ku mucanga wo ku nyanja 




Agahinda Cristiano Ronaldo yasigiwe na Euro, yakivuriye ku mucanga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND