RFL
Kigali

Babuwa Samson wakiniraga Sunrise FC yabonye ikipe nshya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/07/2024 20:49
0


Babuwa Samson wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Sunrise FC, yerekeje mu ikipe ya Muhazi United ku masezerano y'umwaka umwe.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga, ni bwo uyu musore ukomoka mu gihugu cya Nigeria yashyize umukino ku masezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Muhazi United ibarizwa mu karere ka Rwamagana.

Tariki 20 Kamena 2022, ni bwo Babuwa Samson yari yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Sunrise FC, gusa nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya Kabiri ndetse anasoje amasezerano, yahisemo kurenga akarere ka Gatsibo na Kayonza yigira i Rwamagana.

Babuwa Samson wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports na Bravos do Maquis yo muri Angola, ni umwe mu bakinnyi basinyije Muhazi United mu ba mbere nyuma ya Tuyishimire Benjamin wasinye kuri uyu wa Gatanu avuye muri Marine FC.

Babuwa Samson yabaye umukinnyi ukomeye muri shampiyona y'u Rwanda ubwo yakinaga muri Sunrise FC mbere yo kujya muri Kiyovu Sports, mu myaka ya 2018 na 2019.

Babuwa Samson ubwo yari muri Sunrise FC na mbere yararyanaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND