RFL
Kigali

Imikino ya Interbank igiye kongera gukinwa ku nshuro ya Gatanu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/07/2024 20:01
0


Banki umunani zikorera mu Rwanda zigiye guhurira mu irushanwa rigiye gukinwa mu nshuro ya Gatanu, rizaba hagati ya tariki 27 Nyakanga na 31 Kanama 2024.



Guhera tariki ya 27 Nyakanga kugeza tariki ya 31 Kanama 2024, mu Rwanda hazaba hari gukinwa irushanwa ngarukamwaka rihuza za Banki. Ni irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA) ku bufatanye na GLS rikazitabirwa na banki umunani zizarushanwa mu mikino ine itandukanye ariyo umupira w’amaguru (Football), Basketball, Volleyball na Swimming (Koga).

Mu mupira w’Amaguru, hakozwe amatsinda abiri aho irya Mbere ririmo Equity Bank, NCBA na I&M Bank, mu gihe irya Kabiri ririmo BK, Zigama CSS, BPR na GT Bank.

Hakozwe amatsinda y'uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa

Muri Basketball, naho hakozwe amatsinda abiri arimo BK, NCBA na Ecobank ziri mu rya Mbere mu gihe Equity Bank, BPR na I&M Bank ziri mu itsinda rya Kabiri, muri Volleyball ho nta matsinda yakozwe kuko hitabiriye amakipe atatu gusa ariyo Zigama CSS, BPR na BK.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA), Ntore Francis Tony yatangaje ko intego z’iri rushanwa ari ugufasha abakozi b’ibi bigo gukora siporo ariko kandi ko hari n’amahirwe abakinnyi babikuramo yo kubona akazi.

Ibibuga bizakoreshwa harimo IPRC-Kigali, Nyamirambo kuri Tapis, ibibuga bya Basketball biri i Kimironko, APACOPE ndetse na Green Hills Academy izakoreshwa mu mikino yo koga. 

Mu mwaka ushize ubwo ryari ryitabiriwe n’amakipe icyenda, Equity Bank yihariye ibikombe kuko yabyegukanye mu mupira w’amaguru na Volleyball, mu gihe BK yahize andi muri Basketball.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND