RFL
Kigali

Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC mu mukino wo kwisuzuma -AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/07/2024 18:37
0


Ishimwe Fiston yafashije ikipe ya Rayon Sports kunganya na Gorilla FC mu mukino wa gicuti.



Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pelé kuri uyu wa Gatandatu, utangira saa Cyenda n'iminota 44 z'amanywa [15:44 pm]. Ni umukino aya makipe yakoresheje mu kwipima ngo barebe urwego bagezeho bitegura shampiyona.

Umukino watangiye ikipe ya Gorilla FC iri hejuru ndetse igaragaza ko ifite imyitozo myinshi kurusha Rayon Sports. Ku munota wa 5 gusa, Gorilla FC yafunguye  amazamu ku gitego cyatsinzwe na Camara ku mupira wari uturutse mu mpande.

Ku munota wa 16 Rayon Sports yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Rukundo ndetse ahita ayihana ariko umupira Gad awukuramo. Ku munota wa 19, Rayon Sports  yabonye igitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku mupira yateye yigaramye uvuye muri koroneri yari itewe na Omborenga.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ishaka igiyego cya kabiri, ariko imipira myinshi yabonaga yapfaga ubusa kuko bakinaga nta rutahizamu. 

Mu bakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga 3 gusa nibo bari bayisanzwemo 

Rayon Sports yaje gukora impinduka, Kabange ajya mu kibuga asimbuye Nsabimana Aimable, maze Ombolenga Fitina asimburwa na Serumogo Ali. Rayon Sports yakomeje gukina ishaka igitego ari na ko ikora impinduka ariko igitego kirabura.

Girilla FC nayo ntabwo yari yicaye ubusa kuko yagiye igerageza amahirwe nko ku mupira Franck yinjiranye mu rubuga rw’amahina umupira awuteye uca ku ruhande.

Amakipe yakomeje gushaka uburyo bw’igitego gitanga itandukaniro, ariko biranga iminota 90 irangira ari igitego 1-1.Rukundo waguzwe na Rayon Sports imukuye mu Amagaju FC yigarama umupira ngo arebeko yatsinda igitego

Ishimwe Fiston watsinze igitego cya Rayon Sports ari nacyo cya mbere cye muri iyi kipeCamara Mohamed watsindiye Gorilla FC, ni umwe mu bakinnyi bayimazemo iminsi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND