RFL
Kigali

Abanyamahanga muri shampiyona y'u Rwanda bongerewe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/07/2024 14:07
0


Umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga bazajya bagaragara ku mukino muri shampiyona y'u Rwanda biyongereye bava kuri 7 bagera kuri 12.



Nyuma yaho amakipe akina icyiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w'amaguru aguriye abakinnyi by'umwihariko akiganza ku isoko ry'abanyamahanga, ubu umubare w'abakinnyi bazajya bagaragara ku mukino wavuye ku bakinnyi 7 ugera ku bakinnyi 12.

Ubusanzwe ikipe ku mukino yabaga yemerewe gukoresha abakinnyi 7 gusa ku mukino, aho yabaga ishobora kubakoresha bose icya rimwe cyangwa se igakoresha bake abandi ikabasimbuza ariko ntirenze abakinnyi 7.

Kuri ubu ikipe izaba yemewe kubanza mu kibuga abakinnyi b'abanyamahanga batarenze 8 gusa ku ntebe y'abasimbura hakaba harimo abandi 4 nabo bashobora gusimbura. Umwaka ushize w'imikino ni bwo FERWAFA yari yashyizeho itegeko ry'abanyamahanga 7 rivuye kuri 5.

Mu mwaka ushize w'imikino, ikipe yakinaga icyiciro cya mbere, yari yemerewe abakinnyi 5 ku mukino, aho ikipe yashoboraga kubakoresha bose icyarimwe babanje mu kibuga, cyangwa ikaba yakoresha bamwe, abandi bagasimbura ariko ntibarenge abakinnyi 5 bakoreshejwe ku mukino.

Kuri ubu, mu mwaka w'imikino ugiye kuza, ikipe izaba yemerewe gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga bagera kuri 7, ndetse bakaba ari bo bazajya bagaragara ku mukino.

Ikipe ubu ifite ubushobozi bwo gusimbuza abanyarwanda umukino ukajya kurangira iri gukoresha abanyamahanga gusa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND