RFL
Kigali

Abafana ba APR FC mu kwa buki

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/07/2024 10:28
0


Abafana ba APR FC bishimiye uburyo ikipe yabo iri kwitwara mu mikino ya CECAFA ndetse n'uburyo iri kugura ku isoko.



Ikipe ya APR FC itangiye umwaka wa kabiri w'ikiragano kidasanzwe cyo kubaka izina mu mikino Nyafurika, nyuma yaho iyi kipe imaze kubona ko Ubwami bwo mu Rwanda ntawe babuhanganiye. Umwaka ushize w'imikino 2023-24 nibwo APR FC yagarutse ku kiragano cyo gukinisha ikipe irimo abakinnyi b'abanyahanga, gahunda yari imaze imyaka 10 ihagaritse.

Icyo gihe, APR FC yatangiranye imbaraga zikomeye ku isoko aho yazanye abakinnyi bakomeye barimo umunyezamu Pavelh Ndzila, Nshimirimana Pichou, Victor Mboama Taddeo Lwanga n'abandi batandukanye. Ubwo iyi kipe yatangira imyitozo irimo abakinnyi bashya, abafana benshi bari babukereye ndetse bishimiye kubona ikipe yabo mu isura nshya.

Abafana ba APR FC kuri ubu nubwo ikipe yabo itabari hafi ariko bari gukoranaho bakajya kuyirebe bishimye ndetse biteze umusaruro mwiza 

Ntabwo byatinze ikipe yatangiye imikino irimo shampiyona  ndetse na CAF Champions league ariko umusaruro ntabwo wagenze neza bigendanye n'ibyo ubuyobizi bwashakaga.

Bimwe mu byateye Umusaruro utari mwiza twavugamo nko kuba abakinnyi iyi kipe yari yaraguze bari barigeze kugira amazina ariko bakaba batari bahagaze neza ubwo bagurwaga.

Iyi kipe kandi yagiye irakarirwa n'abafana cyane kubera umutoza wabo Thierry Froger bashinjaga gukinisha abakinnyi nabi.

Umwaka wa kabiri w'ikiragano cyo guseka mu bafana ba APR FC

Ubu aho bigereye aha umuntu yavuga ko amata akiri kubyara amavuta ndetse n'abafana bishimiye aho imirimo yo kubaka ikipe yabo igeze.

Kuri uyu wa  Gatanu APR FC iracakirana na AL Hilal umukino abenshi bari kubara nk'igipimo kuri APR FC 

Kuri ubu, ikipe ya APR FC irimo kugura abakinnyi beza umuntu yavuga ko bavuye mu makipe meza kandi bakinaga, bimwe mu bitanga ubwishingizi bw'icyizere ku bafana b'ikipe.  Muri aba bakinnyi twavuga nka Alioum Souane, Mamadou Sy, Dauda ndetse na Lamptey ukomoka muri Ghana.

Ntabwo ari abo bakinnyi gusa kuko iyi kipe yahinduye n'umutoza Thierry Froger arashimirwa, bazana Darko Novic ndetse hongerwamo umutoza w'umunyarwanda Thierry Hitimana.

CECAFA iri gutera akanyamuneza abafana ba APR FC

Nyuma y'iminsi yo kwakira amakuru y'abakinnyi ikipe iri kugura, abafana bahise bakomereza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania aho APR FC itaratsindwa umukino n'umwe.

APR FC yatangiye imikino ya CECAFA Kagame Cup itsinda Singida igitego 1-0 cyatsinzwe na Victor Mboama, umukino wa kabiri itsinda El Merreikh igitego 1-0 naho umukino wa gatatu banganya SC Villa yo muri Uganda igitego 1-1.

Iyi kipe yazamutse mu itsinda ari iya mbere ndetse ikaba izahura na Al Hilal yo muri Sudani kuri uyu wa Gatanu mu mikino ya 1/2. 

Nubwo umutoza Darko ataratangira gukoresha abakinnyi bakuru, ariko abafana banyuzwe n'uburyo abakinnyi bahari bari basanzwe bongereye urwego ndetse ikipe iri gukina isatira.

Kuri uyu wa Gatatu APR FC yongeye gushimisha abafana bayo igura rutahizamu uca mu mpande ukomoka muri Nigeria witwa Johnson Chidiebele 

APR FC kuva yatangira imikino ya CECAFA ntiratsindwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND