RFL
Kigali

Police FC yafunze isoko ry'igura n'igurisha - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/07/2024 9:04
0


Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC, yatangaje ko basoje kugura abakinnyi, ko umukinnyi wakwiyongeramo azaba ari impinduka bitunguranye.



Kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ni bwo ikipe ya Police FC yakoze imyitozo ikomeye yitegura umwaka w'imikino 2024-25. Ni imyitozo yarimo abatoza bose b'iyi kipe ndetse n'abakinnyi bagera kuri 23.

Nyuma y'iyi myitozo, umutoza wa Police FC Mashami Vincent yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, avuga ko basa naho bamaze gufunga isoko ryo kugura no kugurisha.

Mashami Vincent Yagize ati "Urebye niyo gahunda  dufite, cyereka habaye ikidasanzwe tukaba twakongeraho undi umwe ariko muri gahunda twihaye n'abayobozi ni uko twatangirana abakinnyi 26 abandi tukazaba tureba mu mikino yo kwishyura."

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi 23 bari bitabiriye, haburaga Ani Elijah Joackiam Ojera na Allan Kateregga, ubundi abakinnyi 26 ikipe ishaka bakaba bari kumwe.   

Kanda hano wumve ikiganiro cya MashamiVincent

  

Kanda hano urebe imyitozo ya Police FC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND