FPR
RFL
Kigali

Man City yabengutse abakinnyi batandatu muri Copa America

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/07/2024 9:19
0


Manchester City imaze kubaka ubwami bwayo ku isi mu mupira w'amaguru, mu rwego rwo gukomeza ubwami bwayo, iri kwitegerezanya ubwitonzi abakinnyi batandatu bari gukina Copa America.



Pep Guardiola n'abambari be bari gukubita agatoki ku kandi ko bagomba kwitwara neza mu mwaka w'imikino wa 2024-25, cyane ko mu 2023-2024 batishimye cyane, kuko batwaye igikombe cya shampiyona gusa.

Bitandukanye n'ibyari byabanje mu mwaka w'imikino 2022-2023, aho yatwaye UEFA Champions League, FA Cup, English Premier, Clubs World Cup na Europa Super Cup.

Kuri iyo mpamvu, Manchester City iri kurebana ubwitonzi bamwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri Copa America, cyane ko izi neza ko umugabane wa America ari wo uzwiho kugira impano zihariye mu mupira w'amaguru.

Nk'uko tubikesha Ikinyamakuru Teamtalk kizwiho amakuru aba atariho ivumbi ku isoko ry'igura n'igurisha, abakinnyi batandatu Manchester City ihanze amaso barangajwe imbere n'umunya Brazil Rodryigo ukinira Real Madrid.

Teamtalk igaragaza ko kuba Real Madrid yarinjije abakinnyi nka Kylian Mbappe na Endrick kuri Santiago Bernabeu, bishobora guha amahirwe menshi umunya Brazil Rodryigo yo kuva muri Real Madrid, agasigira umwanya abo bakinnyi barimo Mbappe na Endrick, cyane ko ari bo umutoza azaba ahanze amaso kurenza Rodryigo.


Umunya Brazil Rodryigo ari ku isonga mu bakinnyi Manchester City yifuza

Alfonso Davis wa Bayern Munich, nubwo Real Madrid nayo imushakisha uruhindu, Teamtalk yemeza ko Manchester City isigaye iri ku rwego rwo guhanganira na Real Madrid umukinnyi.

Uyu munya Canada ukina yugarira anyuze ibumoso ari mu mwaka we wa nyuma muri FC Bayern Munich. Mu gihe yaza muri Manchester City yaba aje gufatanya na ba myugariro barimo Josco Givardiol, John Stones, Nathan Ake, Manuel Akanji n'abandi.


Alfonso Davis ari mu bakinnyi Manchester City yifuza 

Umunya Brazil Bruno Guimaraes ukinira Newcastle United, nawe ni umukinnyi Manchester City yifuza ukina mu kibuga hagati. Uretse kuba Guimaraes yasohotse mu bakinnyi bari muri Copa America bifuzwa na Manchester City, muri iyi mpeshyi byaravuzwe cyane ko uyu mukinnyi ari we ufite amahirwe menshi yo kwisanga muri Manchester City.


Manchester City, yakunze kugaragaza ko ishaka Bruno Guimaraes ukinira Newcastle United 

Uretse Rodryigo wa Real Madrid, Bruno Guimaraes wa Newcastle United na Alfonso Davis wa Bayern Munich, abandi bakinnyi Manchester City yifuza bari kwitwara neza muri Copa America ni myugariro wa Bayer Leverkusen, Piero Hincapie ukomoka muri Ecuador, Umunya Brazil Savio uri muri Girona, na Lucas Paqueta ukinira West Ham United.



Piero Hincapie, Lucas Paqueta na Savio ukomoka muri Brazil nabo Manchester City irabifuza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND