FPR
RFL
Kigali

Copa America: Argentina yageze muri 1/2 bigoranye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/07/2024 8:01
0


Ikipe y'igihugu ya Argentina yabimburiye andi kugera muri kimwe cya kabiri muri Copa America 2024, nyuma yo gusezerera Ecuador bigoranye cyane.



Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu mu masaha yo mu Rwanda, byari ku Ka kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikipe y'igihugu ya Argentina, bigoranye cyane yabimburiye andi kugera muri kimwe cya kabiri isezereye Ecuador kuri Penaliti.

Umukino wa Argentina na Ecuador, wabereye kuri NRG Stadium, usifurwa na Andres Matonte ukomoka muri Uruguay.

Lionel Scaloni n'abasore be ba Argentina, batangiranye imbaraga zidasanzwe, birabahira, bafungura amazamu ku munota wa 35, ku gitego cyatsinzwe na myugariro Lisandro Martínez uzwi muri Manchester United.

Igitego Lisandoro Martinez yatsinze ku munota wa 35, ni nacyo cyasoje igice cya mbere, cyarangiye ari kimwe ku busa bwa Ecuador.  Mu gice cya kabiri, Ecuador yagarukanye imbaraga zidasanzwe, itangira kwataka bikomeye izamu rya Argentina.

Ku munota wa 62, Ecuador yabonye uburyo bwo kwishyura igitego batsinzwe na Lisandoro Martinez, nuko Penaliti bari babonye, Kapiteni Enna Valencia ananirwa, kuyinjiza mu izamu rya Emiliano Martinez.

Kera kabaye, ubwo Argentina yari yamaze kwishiramo ko yakomeje muri kimwe cya kabiri, ku munota wa 90+1 Ecuador yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Kevin Rodriguez. Kunganya igitego kimwe kuri kimwe, byatumye amakipe yombi yongerwa iminota 30 ya Kamarampaka.

Iminota 30 ya Kamarampaka, nayo yarangiye nta kipe ibashije gutsinda igitego, nuko Umunya-Uruguay Andres Matonte wasifuraga umukino, yanzura ko amakipe yombi aza gukizwa na Penaliti.

Amakipe yombi akigera muri Penaliti, ntabwo byabaye byiza kuri Argentina, cyane ko Lionel Messi yatangiye ayirata, ku bw'amahirwe utamenya iyo aturutse, na Ángel Mena wa Ecuador, Penaliti ya mbere nawe arayirata.

Argentina, yaje kwisubiraho itsinda Penaliti zose zari zisigaye, zatsinzwe na Julian Alvarez, Alexis Mac Allister, Gonzalo Montieli na Nicolas Otamendi.

Gukomeza kwa Argentina, byaturutse kuri Ecuador yabuze amahirwe yo kuri Penaliti ya kabiri ya Alan Minda. Naho izindi Penaliti za John Yeboah na Moises Caicedo zo zinjiye, gusa birangira Argentina itsinze Penaliti Enye kuri Ebyiri za Ecuador.


Argentina yakomeje muri kimwe cya kabiri muri Copa America 2024, nyuma yo gutsinda Ecuador 


Lisandoro Martinez niwe wafunguye amazamu ku munota wa 35 


Ecuador ya Moises Caicedo yasezerewe



Lionel Messi yarase Penaliti ya mbere ya Argentina 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND