FPR
RFL
Kigali

Abaramyi Nyarwanda bahuje imbaraga muri uyu mwaka bigahembura benshi – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/07/2024 15:04
0


Muri uyu mwaka wa 2024, umuziki nyarwanda by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana wateye imbere ku rwego rwatangaje benshi ku buryo abaramyi batandukanye bagiye bahuza imbaraga bikarangira havuyemo indirimbo nziza ndetse zigakundwa ku kigero gishimishije.



Umwaka wa 2024 ugeze muri kimwe cya kabiri, ukomeje gutanga umusaruro ushimishije ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko ku bawukora n’abawukunda.

Kugeza ubu, hari indirimbo zivugira zagiye zihuza abaramyi bakomeye baba abatuye mu Rwanda ndetse n’ababarizwa mu mahanga ya kure zasohotse mu mezi y’uyu mwaka yatambutse, zigakundwa cyane kandi zigafasha imitima ya benshi guhinukirira Imana.

Mu ndirimbo nyinshi zagiye ahagaragara muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguteguriye 10 muri zo zakunzwe ku rwego rutangaje:

1.     Niyo Ndirimbo – Meddy ft Adrien Misigaro

">

Nyuma y’umwaka atagaragara mu muziki, umuhanzi Meddy yongeye gusohora indirimbo nshya yise ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro iyi ikaba imwe mu zo amaze igihe akoraho zo kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy na Adrien Misigaro baherukaga guhurira mu ndirimbo mu myaka umunani ishize ubwo bakoranaga iyo bise ‘Ntacyo nzaba’. Muri iyi ndirimbo kandi Meddy aba ahamya ko Yesu yahinduye ubuzima bwe, ati “Uko wansanze niko wankunze […] amaso yanjye yabonye ubwiza bwawe niyo ndirimbo yanjye.”

‘Niyo ndirimbo’ ni indirimbo Meddy yashyize hanze nyuma y’igihe atangaje ko yahinduye ubuzima kuri ubu akaba yarinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akava mu muziki usanzwe.

2.     Nkurikira – Israel Mbonyi ft Adrien Misigaro

">

Adrien Misigaro ufitanye indirimbo na Meddy zirimo ‘Niyo Ndirimbo’ igezweho, yahuje imbaraga (bishingiye ku bucuti) na Israel Mbonyi umaze gushinga imizi mu kugira ibihangano bikundwa no hakurya y’inkombe z’u Rwanda, bakorana indirimbo bise ‘Nkurikira.’ 

Iyi ndirimbo, iri mu zakoze ku mitima ya benshi bitewe n’amagambo ayigize. Mu kiganiro InyaRwanda iheruka kugirana na Adrien Misigaro, yakomoje ku kuba ubucuti bwabo aribwo bwabaye imbarutso y’iyi ndirimbo.

3.     Hembura Mwami ( Nyemerera live) – Prosper Nkomezi ft Gentil Misigaro

">

Umuramyi mpuzamahanga Gentil Misigaro utuye muri Canada, yongeye gukorana indirimbo na Prosper Nkomezi nyuma y'imyaka itatu baririmbanye iyo bise "Ndaje" yakunzwe cyane igahembura abakristo benshi.

Igitekerezo cy'indirimbo ya kabiri bakoranye, "Nyemerera", cyazanywe na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo irimo ubutumwa bw'isengesho ryo gusaba Imana ngo ihembure ibyumagaye kandi itange ubuzima ku bitabufite. Misigaro ati "Nyituye umuntu wese uri kunyura mu bihe bigoye yifuza ko Imana yazura ibyapfuye cyangwa guhembura ibyumagaye".

4.     Iriba – Manzi Lucien ft James & Daniella

">

Mu kwezi gushize, ni bwo umuramyi Manzi Lucien yiyambaje imwe muri couple zigezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, James na Daniella, bakora indirimbo yise 'Iriba' igaruka ku isoko riva mu ijuru.

5.     Anzi mu izina – Tonzi ft Liliane Kabaganza

">

Umuhanzikazi Tonzi yiyambaje mukuru we muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Liliane Kabaganza, bakorana indirimbo ihumuriza imitima y'abantu kandi ikabibutsa ko Imana ibazi mu mazina, ndetse ko buri wese imuzi nk'umwihariko kuva yaremwa.

Iyi ndirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 38, ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bugenewe buri wese, buvuga ko Imana izi abantu bayo mu mazina nk’uko izina ryayo ribivuga, kandi ikaba izi buri wese nk’umwihariko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri Yeremiya: 1:5 ko Imana yamenye buri muntu ataranavuka".

6. Amashimwe - Chancelier ft Mwiza Zawadi & Trezor Zebedayo

">

Umuramyi Chancelier yiyambaje abandi baramyi bamaze kwandika izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Mwiza Zawadi na Trezor Zebedayo bashyira ahagaragara indirimbo bise 'Amashimwe' nayo yafashije benshi gutambutsa amashimwe yabo ku Mana.

7.     Selah – Miss Dusa ft Adrien Misigaro

">

Mushiki wa Gentil Misigaro, Dusabe Gentille Mutabazi [Miss Dusa] winjijwe mu muziki mu buryo bweruye na Adrien Misigaro, bakoranye indirimbo bise ‘Sela’ nyuma y’imyaka irenga ibiri bahuriye mu ndirimbo bise ‘Nyibutsa.’

8. Yanyishyuriye - BigBen Rutabara ft James & Daniella

">

Indirimbo 'Yanyishyuriye' yahuje umuramyi BigBen Rutabara n'imwe muri couple zikunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nayo iri mu zakunzwe cyane muri uyu mwaka.

9. Ni Uwanjye - Serge Iyamuremye ft Joy Gatabazi

">

Umuramyi uri mu baramyi b'abanyarwanda ariko badakorera umuziki mu Rwanda ukunzwe n'abatari bacye, Serge yahuje imbaraga na Joy Gatabazi nawe ufite impano idasanzwe, bakora indirimbo bise 'Ni Uwanjye' yafashije benshi kwegerana n'Imana.

10. Wowe Mana - John B Sengleton ft Emmy Vox

">

Muri uyu mwaka kandi, umuhanzi John B Singleton ufite ubumuga bwo kutabona, yiyambaje Emmy Vox uri mu baramyi bamaze kwandika izina mu Rwanda, bashyira hanze indirimbo bise 'Wowe Mana,' yakirwa neza n'abakunzi ba 'Gospel' nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND