FPR
RFL
Kigali

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo banditse amateka atari meza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/06/2024 10:43
1


Bamwe mu bakinnyi 2 beza Isi y'umupira w'amaguru yagize , Cristiano Ronaldo na Lionel Messi banditse amateka atari meza yo kurangiza amatsinda ya Euro na Copa America badatsinze igitego.



Guhera tariki ya 14 z'uku kwezi kwa Kamena 2024 tugiye gushyiraho akadomo mu gihugu cy'u Budage harimo harabera irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku Mugabane w'u Burayi rya Euro ya 2024.

Ikipe y'igihugu ya Portugal yamaze gukatisha itike ya 1/8 aho izacakirana na Slovenia ku munsi w'ejo ku wa Mbere nyuma yo kuzamuka mu itsinda F yarimo ari iya mbere n'amanota 6.

Nubwo iyi kipe y'igihugu yitwaye neza mu matsinda ariko ntabwo kapiteni wayo, Cristiano Ronaldo yashoboye gutsinda igitego usibye kuba yaratanze umupira wakivuyemo ubwo batsindaga Turkiya ibitego 3-0.

Ibi byatumye yandika amateka atari meza mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru kuko ari ubwa mbere bibayeho ko arangiza amatsinda y'amarushanwa akomeye ( Euro cyangwa igikombe cy'Isi) adatsinze igitego kuva mu  2004 yatangira kuyakina.

Ibi byabaye kuri Cristiano Ronaldo kandi nibyo byabaye no kuri Lionel Messi aho ari gukina irushanwa rya Copa America ya 2024 riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine yakinnye imikino 2 yo mu itsinda A barimo ,batsinda Canada ndetse na Chile gusa kinini yakoze nawe ni ugutanga umupira wavuyemo igitego.

Lionel Messi we gusa ntabwo yakinnye umukino wa Gatatu wo mu itsinda Argentine yatsinzemo Peru ibitego 2-0 bitewe n'ikibazo cy'imvune yagize. 

Ibi ni ubwa mbere bibaye no kuri Lionel Messi kuva yatangira gukina amarushanwa ahuza amakipe y'ibihugu akomeye ariyo Igikombe cy'Isi na Copa America.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabanterura jean de Dieu 1 day ago
    Iyahigaga yahiye ijanja erega





Inyarwanda BACKGROUND