RFL
Kigali

Nkore iki? Nashatse umugore mukunda ariko kwibagirwa umukunzi wa mbere byaranze

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:30/05/2024 16:11
2


Umugabo umaze imyaka ibiri ashinze urugo yasabye ubufasha bw’inama nyuma yo gukunda umukobwa igihe kirekire ntibabane, ariko na nyuma yo gushaka umugore intekerezo zikaguma kuri wa wundi wa mbere.



Inkuru ye y’urukundo yatangiye mu mwaka wa 2013 ubwo yakundaga umwana w’umukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye, bakagirana ibihe byiza byanze gusibangana  mu bwonko bwe, bigakomeza no kumubangamira mu ntekerezo ari mu rundi rushako.

Uyu mugabo utarifuje kuvuga izina ubwo yaganirizaga Inyarwanda.com yavuze ko, igihe yafataga umwanzuro wo gushaka undi mugore yumvaga atazigera asubiza intekerezo inyuma, ariko zo ziramuganza zimugumisha muri ibyo bihe bya kera.

Urukundo rw'aba bombi rwaje kurangira mu buryo budasobanutse bose batagizemo uruhare kubera ibihe, ariko uyu mugabo akomeza kugumana amashusho ya wa mukobwa bakundanye mbere.

Izi ntekerezo zaje kuzuka bundi bushya ubwo yabonaga nimero y’umukobwa bakundanaga kera, batangira kwibukiranya ibya kera ndetse urukundo rugaruka bundi bushya.

Uyu mugabo avuga ko mu by'ukuri atifuza kureka umugore bashyingiranwe cyangwa ngo amusabe gatanya, gusa yumva urukundo rw’uwa mbere narwo atarureka ngo rwongere kumucika, kuko yasabye ko uwo mukobwa bakongera kugirana ubushuti bugiye kure bufite intego byakunda bakabana.

Mu rusobe rw’intekerezo nyinshi, uyu mugabo arasaba kugirwa inama. Ati “ Nkunda uwo twashakanye sinamuhemukira, ariko ndumva ntakongera kwitesha amahirwe yo gutakaza uriya mukobwa twatandukanye mu buryo butaduturutseho twembi!


Imbogamizi ikomeye aravuga ngo “Bizagenda gute umugore wanjye amenye ko ndi mu rukundo n'umukobwa twigeze gukundana? Ese imiryango yacu izamfata gute yambonaga nk’inyangamugayo? Ese nakwerura ngashaka umugore wa kabiri byemewe n’imiryango n’amategeko bigakunda? Ndagisha inama.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide1 month ago
    Mwamutse bakunzi binyarwanda inama nagira uyumugabo.Buriya mubuzima bwurushako harigihe ushaka umuntu akaguhindukana niba uwomugore wawe umukunze atakubangamira waretse agahararo kuwomukobwa ushaka kugusenyera ngaho shaka ukuntu wigirankaho ntabushobozi ugifite ujyuvugako wakennye turebeko uwomukobwa azaba akigukunze 2. Ese uwomukobwa ntiwasanga yarabonye undi nawe asigaye akunda wazamushaka ariwe wiringiye bikakubana ibibazo mugabo murakoze.
  • Bahizi Sylvestre1 week ago
    Witandaraza hato udatanyuka ahubwo kunda uwo mulikumwe nuwo





Inyarwanda BACKGROUND