RFL
Kigali

BAL 2024:Al Ahly Ly yasezereye Rivers Hoopers bigoranye yerekeza ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/05/2024 20:11
0


Ikipe ya Al Ahly Ly yo muri Libya yatsinze ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 89 kuri 83 mu mukino wa 1/2 cya Basketball Africa League 2024 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma.



Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu saa kumi n'imwe muri BK Arena.Al Ahly Ly niyo yabonye mu nkangara mbere ku manota yatsinzwe na Kevin Marquis Murphy. Iyi kipe yo muri Libya yakomeje gukina neza ndetse iza no kuyobora umukino binyuze ku manota yakorwaga n'abarimo na Lual Lual Acuil na Robert Golden.

Abakinnyi b'ikipe ya Rivers Hoopers barimo John Wilkins na Kelvin Amayo bo bagerageza gutsinda amanota 3 gusa ntibibahire maze agace ka mbere kaza kurangira batsinzwe amanota 27-21.

Mu gace ka Kabiri Al Ahly Ly yaje ikomeza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi ibifashijwemo cyane na Mouloukou Souleyman Diabate wakora amanota cyangwa agatanga imipira.

Kuri Rivers Hoopers wabonaga byasaga nkaho byanze ariko habura iminota mike Will Pelly noneho yatangiye gutsinda amanota 3 bikamukundira ndetse n'abakinnyi ba Al Ahly batangira gutakaza imipira myinshi (turnovers) gusa gukuramo ikinyuranyo cy'amanota biba ingora bahizi.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka igice cya mbere kirangiye Al Ahly ikiyoboye n'amanota 48 kuri 37. 

Mu gace ka Gatatu Rivers Hoopers yaje ikina neza ifite gahunda yo kuva inyuma binyuze ku bakinnyi bayo ,Devine Eke,Kelvin Amayo na Will Perry bakoraga amanota buri mwanya.

Ikipe ya Al Ahly yagiye irarushwa abakinnyi bayo barimo Robert Golden bakoraga amanota biranga naho abandi bagatakaza imipira maze aka gace karangira Rivers Hoopers ariyo iyiboye umukino n'amanota 60 kuri 56.

Mu gace ka kanyuma ka Kane Al Ahly Ly yongeye kuza nayo yitwara neza ndetse igera naho yongera kujya imbere mu manota ibifashijwemo n'abarimo Robert Golden.

Rivers Hoopers nayo yakomeje kurwana rwana maze agace ka Kane karangira amakipe yombi anganya amanota 73-73 hahita hitabazwa iminota 5 y'inyongera.

Muri iyi minota Al Ahly Ly ibifashijwemo n'abasore barimo Lual Lual Acuil yahise iza yitwara neza birangira ariyo itsinze umukino ku manota 89 kuri 83 Rivers Hoopers.

Iyi kipe yo muri Libya yari yarageze muri 1/2 isezereye Al Ahly yo mu Misiri yahise igera ku mukino wa nyuma aho izacakirana nirava hagati ya Cape Town Tigers na Petro de Luanda.




Ikipe ya Al Ahly Ly yasezereye Rivers Hoopers ikatisha itike y'umukino wa nyuma 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND