Semuhungu Eric wabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yiteguye kuvuga birambuye ibyabanjirije urugendo rwe rwatumye agaruka mu Rwanda yaherukagamo mu 2018, ni nyuma y’uko yirukanwe (Deportation) ku butaka bwa kiriya gihugu, kubera icyaha yari akurikiranyweho cyo gusindisha no gufata ku ngufu.
Uyu musore
yageze i Kigali, ku mugoroba wa tariki 1 Gicurasi 2024. Avuga ko ubwo yari
ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, yirinze kugira byinshi
avugana n’itangazamakuru, ariko yiteguye kugaragaza ukuri kose kw’ibyabaye.
Yanditse
kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter], avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 3
Gicurasi 2024, atanga ikiganiro kirambuye ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse no
ku muyoboro wa Youtube, aho azagaragaza ‘ukuri kwa nyirubwite mu kava mu rujijo
rw’ibihuha biri guhwihwisa’.
Semuhungu
yanditse ibi mu gihe muri Nyakanga 2023, ikinyamakuru Review Journal cyanditse
ko yafungiwe muri Amerika akurikiranyweho gufata ku ngufu.
Uyu musore
yafatiwe mu Majyaruguru y’Umujyi wa Las Vegas aho yari asanzwe atuye atangira
kuburana kuri icyo cyaha. Nyuma yo gutangira kuburana, hibazwaga byinshi
bijyanye n’igihugu kizamwakira, hagati y’u Rwanda ndetse na Afurika y’Epfo.
Yaherukaga
gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byumweru 52. Icyo gihe yanditse avuga ko
yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2 Gicurasi 2016, kandi
yishimira amahirwe yahagiriye arimo no guhura n’uwabaye umugabo we witabye
Imana.
Umwana ujya iwabo!
Amashusho ya mbere yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko yishimiye kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko ubwo yari ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yirinze kugirana ikiganiro n'itangazamakuru, kandi ko yakiriwe muri Kigali Serena Hotel.
Uyu mugabo
yavuze ko afite 'byinshi byo kuzaganiriza abantu be'. Ati ""Ndahari
amazina yanjye ni Eric Semuhungu, dufite byinshi byo kuzaganira igihe
nikigera." Ndi mu Rwanda, erega ndi umuryarwanda, amazi arashyusha ariko
ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Ndi mu rugo rero i Kigali..."
Iyo
unyujije amaso ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basobanura 'Deportation'
nk’igikorwa cyo kwirukanwa mu gihugu umuntu runaka, bitewe n'impamvu zirimo
kurenga ku mategeko agenga icyo gihugu, ibikorwa by'ubugizi bwa nabi n'ibindi.
Bavuga ko kwirukanwa
ari inzira yo kuvana umunyagihugu muri Amerika kubera kurenga ku mategeko
y'abinjira n'abasohoka. Hashingirwa ku bikorwa birimo nko kugira uruhare mu
bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibihungabanya umutekano rusange no kurenga kwa
Viza(Visa).
Basobanura
ko mu gihe batangiye inzira yo kohereza umunyamahanga mu gihugu cy’amavuko cye,
ashobora kuba afungiwe muri Gereza mbere yo kuburanishwa cyangwa se koherezwa
mu gihugu cyemeye kumwakira.
Nyuma y’uko
afunzwe, atangira kujya yitaba umucamanza mu Rukiko rw’abanjira n’abasohoka mu
gihe cyo koherezwa (kuvanwa mu gihugu).
Biranashoboka
ko Amerika yakwirukana mu gihugu mu gihe udafite ibyangombwa by’ingendo
bikwiye, gukoresha inyandiko mpimbamo cyangwa adafite Visa.
Urukiko
rw'abinjira n'abasohoka muri Minisiteri y'Ubutabera yo muri Amerika (DOJ) ni
rwo ruburanisha urwo rubanza rw’umuntu ugiye kwirukanwa mu gihugu.
Iyo umucamanza
yemeje ko kwirukanwa bigomba gukomeza, Urwego rw’abinjira n'abasohoka muri
Amerika (ICE) bakora icyemezo cyo kwirukana.
Mbere y’uko bagufasha kuva muri Amerika, ushobora guhitamo kuhava
ku bushake, icyo gihe ukoresha amafaranga/ubushobozi ukava mu gihugu-Ibi
bizwi nko kugenda ku bushake.
Inyandiko iri ku rubuga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko igihe ugiye kwirukanwa ufite uburenganzira bwo kuba wajuririra ibyemezo bimwe byo koherezwa.
Mbere yo
kujuririra iki cyemezo, ushakisha serivisi zemewe n'amategeko. Ushobora kandi
no gushakisha ubufasha bw’umuryango udaharanira inyungu.
Iyo wumva
ko uburenganzira bwawe nk’umuturage bwahungabanijwe, utanga ikirego muri
Minisiteri y’umutekano mu gihugu.
Bamwe
bavanwa mu gihugu hakoreshejwe indege ya Leta ya Amerika. Abandi bashobora
gukoresha urujya n’uruza rwo gutwara abantu n’ibintu.
Abanyamahanga
bakoze ibyaha bidafite urugomo bashobora gukorerwa icyitwa ‘Rapid Repeat’, aho
bashobora kurekurwa bakava muri Gereza kugirango basubire ku bushake mu gihugu
bakomokamo.
Iyi
nyandiko ivuga ko kwirukanwa bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
bivuga kuvanwaho cyangwa umuntu ku giti cye ukomoka mu gihugu kubera ukwemera ko
yabigizemo uruhare mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ibyaha bifitanye
isano nayo- Ibi ni nabyo byatumye Semuhungu Eric avanwa muri Amerika.
Ibihugu nka
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, ndetse na bimwe mu bihugu byo mu Burayi
byashyizeho amategeko akakaye yo kwirukana ku butaka buri wese ugize uruhare mu
byaha bishamikiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu,
guhohotera umwana n'ibindi.
Kwirukanwa
bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bifatwa nk’uburyo bwo kurinda
umutekano rusange, abantu ku giti cyabo ibikorwa byabo.
Kuvana umuntu
muri Amerika bikorwa n’Ishami ry’ibanze ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere
ruzwi nka ‘IAO’.
IAO
yorohereza ihererekanyabubasha no gutwara abenegihugu binyuze mu ndege
z’ubucuruzi n’indege zikodeshwa mu rwego rwo gushyigikira ibiro bya ‘ICE’ hamwe
n’ishami ry’umutekano mu gihugu (DHS). Ibi bikorwa binyuze mu masezerano
no gutwara abantu mu kirere.
Ibikorwa
bya ‘Air Charter Operations’ bitwara abanyagihugu bafunzwe bagomba kuvanwa muri
Amerika bakajwa mu bihugu bakomokamo.
Hari kandi
gutwara abanyagihugu bafungiwe muri Amerika, bakoherezwa mu bihugu bakomokamo.
Bifashisha kenshi indege zidasanzwe zizwi nka ‘Risk Charter’.
Izi ndege
zateganyirijwe gukura mu gihugu cyangwa mu turere abanyamahanga birukanwa ku
butaka bwa Amerika, bakagezwa mu bihugu by’abo hisunzwe amabwiriza ya nyuma yo
gukuraho uwo muntu, ku mpamvu z’umutekano cyangwa izindi mpamvu zishobora
guteza ingaruka mu gihugu.
Kanda hano
usome inkuru bifitanye isano: Yirukanwe na Amerika? Iby'urugendo rwa Eric Semuhungu i Kigali
Semuhungu
yatangaje ko yiteguye kugaruka ku rugendo rwe kugeza agejejwe mu Rwanda
Ibyaha
bijyanye no gufata ku ngufu no guhungabanya umutekano w’igihugu ntibyihanganirwa
muri Amerika
Amerika yateguye uburyo bwo gutwara abantu harimo kwifashisha indege cyangwa se inzira y’ubutaka
Mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye ikura ku butaka bw'ayo bamwe mu baturage bitewe n'ibyaha babaga bakoze
Kwirukanwa 'Deportation' hifashishwa indege, nyuma y'uko urukiko rubyemeje
TANGA IGITECYEREZO