RFL
Kigali

Davido uvugwaho guca inyuma umugore we yahawe inkwenene

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/05/2024 10:58
0


Umuhanzi Davido uri mu bayoboye muri Afurika, yongeye guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutera imitoma umugore we, benshi bagahita babyuririraho bamushinja ko amuca inyuma.



Hashize iminsi ibiri gusa umugore wa Davido witwa Chioma Rowland yizihije isabukuru y’amavuko, ari naho uyu muhanzi yakoresheje amagambo y’imitoma ayimwifuriza. Gusa ubu aya magambo yakoresheje yatumye benshi bakomeza kumwibasira.

Davido yagize ati: “Isabukuru nziza mwamikazi wanjye, imbaraga n’umurava byawe nibyo birantangaza buri munsi, warakoze kuba hafi yanjye ukamfasha kuzimya ibihuha byose ukoresheje urukundo rwawe! Ndagukunda iteka ryose”.

 Aya magambo ya Davido niyo benshi bahise batangira gusesengura ku mbuga nkoranyambaga, bagakomoza ku kuba amubwira ibi nyamara ngo adasiba kumuca inyuma.

Amagambo y’imitoma Davido yabwiye umugore we, yatumye batangira kumwibasira ku mbuga 

Nk’uko ikinyamakuru Daily Africa cyabitangaje, ngo mu bitekerezo birenga ibihumbi 50 byashywizwe kuri ‘Post’ ya Davido n’umugore we, ni ibimunenga ko yavuze ko akunda imbaraga za Chioma kuko yamwihanganiye akagumana nawe nyuma yo kumuca inyuma inshuro zitabarika.

Bamwe bagize bati: “Ese Davido impamvu avuga umugore we ari umunyembaraga ni uko yagumanye nawe akirengagiza inshuro zose yamuciye inyuma? Amufasha kurwanya ibihuha se kuko yanze kwemera ko hari abandi bagore babyaranye?” Ibi benshi bahise babyuririraho batanga ingero z’abakobwa babiri uyu muhanzi aherutse kuvugwaho ko yabateye inda akabihakana.

Davido yavuzweho ko aca inyuma umugore we, akamwita umunyembaraga kuko abasha kubyihanganira

Ibi byabaye muri Werurwe ya 2023 ubwo inkumi 2 zatanze ubuhamya zivuga ko zitwitiye umuhanzi Davido. Iki gihe izi nkuru zaciye ibintu hirya no hino nyamara uyu muhanzi abitera utwatsi. Ni nabyo byatumye benshi bamuha inkwenene ku mbuga bamugaya ko aca inyuma umugore we Chioma, nyamara akamutakagiza kandi azi neza ko amuca inyuma. Ibi ni nabyo Wizkid bahanganye aherutse kumushinja ko amafaranga ye menshi atayakoresha mu muziki ahubwo ayihera inkumi.


Mu mwaka ushize, Davido, yavuzweho guca inyuma umugore we, agatera inda abakobwa 2 batandukanye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND