RFL
Kigali

U Bwongereza: Umwe mu bagize Guverinoma aranengwa kwitiranya u Rwanda na RD Congo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/04/2024 21:23
0


Umunyamabanga wa Leta Muri minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yanezwe n'abatavuga rumwe n'Ubutegetsi nyuma y'ikiganiro yagaragarijemo kwitiranya u Rwanda na RD Congo nk'aho ari Igihugu kimwe.



Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza yanenze umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Chris Philp nyuma yo kugaragara nkaho yitiranyije u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi babigaragaje nyuma y'ikiganiro kitwa BBC Question Time, aho abategetsi muri leta y'u Bwongereza babazwa ibibazo n'abaturage imbonankubone, umuturage umwe ubwenegihugu bw'Ubwongereza ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabajije ku itegeko rishya rya leta y'Ubwongereza ryo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro.

Mu kumusubiza, Minisitiri Philp ushinzwe polisi yagaragaye nk'ubaza niba u Rwanda na Congo ari ibihugu bitandukanye.

Mugenzi we nyuma yaho yumvikanishije ko Minisitiri Philp yari arimo kubaza ikibazo cyo gukangura ibitekerezo, kidasaba igisubizo, ibizwi nka 'rhetorical question' (question rhétorique).

Umushinga w'itegeko wa Leta y'u Bwongereza ujyanye n'u Rwanda wahindutse itegeko ku wa kane, uvuga ko umuntu uwo ari we wese ushaka ubuhungiro winjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko nyuma y'itariki ya mbere Mutarama mu 2022 avuye mu gihugu gitekanye, ashobora kujyanwa mu Rwanda n'indege ubutazasubira mu Bwongereza.

Uwo mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo wari witabiriye icyo kiganiro, yumvikanishije ko kuva mu gihe cya vuba aha gishize hari intambara iba hagati ya DR Congo n'u Rwanda ruturanye na yo, n'urugomo rumaze igihe kirekire.

Uwo mugabo yarabajije ati: "Iyo ubu abo mu muryango wanjye baba baravuye i Goma bambutse mu bwato umuhora wa Channel bakaza mu Bwongereza], ubwo basubizwa mu gihugu bifatwa ko barimo kurwana na cyo  u Rwanda?Ibyo urumva wowe bifite ishingiro?"

Philp yasubije ati: "Oya, ntekereza ko hari umwihariko ko abantu bavuye mu Rwanda batakoherezwa mu Rwanda."

Nyuma yuko uwo wari ubajije ikibazo ahakanye akavuga ko ababyeyi be "ntibava mu Rwanda, uwo Minisitiri yagize ati: "Urebye, ndashaka kuvuga, u Rwanda rutandukanye na Congo, si byo? Ni ikindi gihugu?"

Ayo magambo yatumye bamwe mu bari bari muri icyo kiganiro mpaka baturika baraseka.

Wes Streeting, umunyapolitiki wo mu ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza rya Labour, ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri w'ubuzima, yahise araranganya amaso mu bari bari muri icyo cyumba kiberamo ibiganiro.

Yakomeje ati: "Hari ingingo mu itegeko ivuga ko niba umuntu yababazwa, ntekereza ko imvugo ikoreshwa mu itegeko] ari 'ukugirirwa nabi bikomeye kandi bidashobora gukira' kubera koherezwa ahantu, ntabwo yakoherezwa [mu Rwanda.Rero hari ubwo buryo bwashyizweho mu itegeko."

Stephen Kinnock, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Labour ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri ushinzwe abinjira mu gihugu, yavuze ko leta y'Ubwongereza irimo kohereza miliyoni 576 z'amapawundi (angana na miliyari 930Frw) mu gihugu idashobora no kumenya aho giherereye ku ikarita".

Sarah Olney, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Liberal Democrats, na ryo ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko ibyo Philp yavuze bigaragaza ko iyi "si leta izi icyo gukora".

Mugenzi wa Philp yumvikanishije ko uwo Minisitiri yari yabajije ikibazo kidasaba igisubizo, ko kitari ikibazo nyakibazo yari yabajije, ubwo yageragezaga gusobanura icyo yari yabajijwe.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyago kuri buri muntu ku giti cye, ubwo hazaba harebwa abakwiranye no kwimurirwa mu Rwanda.

Mu 2022, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko Leta y'u Rwanda yahitamo kutakira abantu bava mu bihugu bituranye n'u Rwanda, nk'abakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burundi, Uganda cyangwa Tanzania.

Igisubizo cya Minisitiri Chris Philip cyasekeje abitabiriye ikiganiro yabarijwemo ikibazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND