Uyu munsi uvuze umuziki nyafurika usanga abahanzi benshi bamaze kubaka kuba inganzamarumbo bari muri Nigeria benshi muri abo usanga banagenda bitabazwa muri filime zitandukanye.
Ubuhanzi ni ikintu cyagutse ndetse benshi babwinjiyemo
usanga bahuza ibisata bitandukanye umuziki, filime, imideli, ubusizi n’ibindi
binyuranye.
Uyu munsi tugiye kugaruka ku bahuza umuziki na filime:
1. Tiwa SavageTiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] yatangiye ibyo
gukina filime mu kiganiro cy’uruhererekane cya MTV, Shuga yakinnye kandi muri
Funke Akindele.
Ku wa 10 Gicurasi, 2024 kandi aritegura gushyira hanze
filime nshya yise ‘Water&Garri’ ikaba inkuru yayo ishingiye ku munyamideli
uba aba muri Amerika akaza gufata umwanzuro wo kugaruka gutanga umusada muri
Afurika.
2. FalzFolarin Falana [Falz] umaze kuba ikimenyabose mu njyana
ya rap ibyo ariko akaba abifatanya no gukina filime aho yakinnye muri Sun City,
Brotherhood, Merry Men, Quam’s Money na Chief Daddy.
Muri 2016 yegukanye igihembo cya African Viewers Choice
Award nka Best Actor yongeye kwegukana icya Best Supporting Actor ku ruhare
yagiye muri Tope Oshin.
3. ReminisceRemilekun Khalid Safaru [Reminisce] yinjiye muri filimi
2018, Kemi Adetiba, Makanaki yishimiwe cyane ikamumurika nk'udasanzwe muri
sinema.
4. Banky WUmuraperi, rwiyemezamirimo n’umunyapolitiki, Olubankole Wellington
[Banky W] yakinnye muri zitari nkeya nka Sugar Rush, The Wedding Party na Up
North.
5. Yemi AladeYemi Eberechi Alade [Yemi Alade] yakinnye muri The Saga
ya JJC Skillz na Akindele akinamo akuriye agatsiko k’amabandi. Inkuru y’iyi
filime iba igaruka ku nkuru y’impanga z’abakobwa’
Yakinnyemo n’abandi batandukanye nka Chioma Akpotha,
Eniola Badmus, Bimbo Thomas, Akah Nnani, Alex Ekubo, Zubby Michael, Deyemi
Okanlawon na Mercy Aigbe.
6. DavidoDavid Adedeji Adeleke [Davido] ukomeje gutigisa Isi mu
nkuru ya Afrobeats yagiye akina muri filime yatunganijwe na ‘Fate of Alakada’
yanagize uruhare muri Coming 2 America.
7. WajeAituaje Iruobe [Waje] yakinnye muri She Must Be Obeyed
iyi nayo ikaba yarayobowe na Akindele ikaba ari filime igaruka mu buryo bumwe n’ubundi
ku muziki.
8. Peter OkoyeUmwaka wa 2018, Peter Okoye [Mr P] yakinnye muri
Lionheart, filime yayobowe na Nnaji, inkuru yayo ikaba ishingiye ku
mukobwa uba ushaka kwerekana ko yazungura ibya Se.
9. Phyno
Phyno na we yakinnye muri Lionheart iyi filimi ikaba
yaragiye igikundiro kitari gito muri Afurika.
10. Simi
Muri 2019, Simisola Bolatito Kosoko Ogunleye [Simi]
yatangiye Kunle Afolayan igaruka ku nkuru y’umwana muto uba warihebeye umwuga
wo gukanika.
11. ChikeWamamaye muri Project Fame West Africa yakinnye muri
Africa Magic Showcase, Gangs of Lagos hose yagiye agaragaza ubuhanga bukomeye
byanatumye bishimira ko abishoboye.
TANGA IGITECYEREZO