RFL
Kigali

Tiwa Savage, Simi, Mr P na Davido mu bahanzi bagaragaje ko banafite impano yo gukina filime

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/04/2024 13:51
0


Uyu munsi uvuze umuziki nyafurika usanga abahanzi benshi bamaze kubaka kuba inganzamarumbo bari muri Nigeria benshi muri abo usanga banagenda bitabazwa muri filime zitandukanye.



Ubuhanzi ni ikintu cyagutse ndetse benshi babwinjiyemo usanga bahuza ibisata bitandukanye umuziki, filime, imideli, ubusizi n’ibindi binyuranye.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku bahuza umuziki na filime:

1. Tiwa SavageTiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] yatangiye ibyo gukina filime mu kiganiro cy’uruhererekane cya MTV, Shuga yakinnye kandi muri Funke Akindele.

Ku wa 10 Gicurasi, 2024 kandi aritegura gushyira hanze filime nshya yise ‘Water&Garri’ ikaba inkuru yayo ishingiye ku munyamideli uba aba muri Amerika akaza gufata umwanzuro wo kugaruka gutanga umusada muri Afurika.

2. FalzFolarin Falana [Falz] umaze kuba ikimenyabose mu njyana ya rap ibyo ariko akaba abifatanya no gukina filime aho yakinnye muri Sun City, Brotherhood, Merry Men, Quam’s Money na Chief Daddy.

Muri 2016 yegukanye igihembo cya African Viewers Choice Award nka Best Actor yongeye kwegukana icya Best Supporting Actor ku ruhare yagiye muri Tope Oshin.

3. ReminisceRemilekun Khalid Safaru [Reminisce] yinjiye muri filimi 2018, Kemi Adetiba, Makanaki yishimiwe cyane ikamumurika nk'udasanzwe muri sinema.

4. Banky WUmuraperi, rwiyemezamirimo n’umunyapolitiki, Olubankole Wellington [Banky W] yakinnye muri zitari nkeya nka Sugar Rush, The Wedding Party na Up North.

5. Yemi AladeYemi Eberechi Alade [Yemi Alade] yakinnye muri The Saga ya JJC Skillz na Akindele akinamo akuriye agatsiko k’amabandi. Inkuru y’iyi filime iba igaruka ku nkuru y’impanga z’abakobwa’  

Yakinnyemo n’abandi batandukanye nka Chioma Akpotha, Eniola Badmus, Bimbo Thomas, Akah Nnani, Alex Ekubo, Zubby Michael, Deyemi Okanlawon na Mercy Aigbe.

6. DavidoDavid Adedeji Adeleke [Davido] ukomeje gutigisa Isi mu nkuru ya Afrobeats yagiye akina muri filime yatunganijwe na ‘Fate of Alakada’ yanagize uruhare muri Coming 2 America.

7. WajeAituaje Iruobe [Waje] yakinnye muri She Must Be Obeyed iyi nayo ikaba yarayobowe na Akindele ikaba ari filime igaruka mu buryo bumwe n’ubundi ku muziki.

8. Peter OkoyeUmwaka wa 2018, Peter Okoye [Mr P] yakinnye muri Lionheart, filime yayobowe na Nnaji, inkuru yayo ikaba ishingiye ku mukobwa uba ushaka kwerekana ko yazungura ibya Se.

9. Phyno

Phyno na we yakinnye muri Lionheart iyi filimi ikaba yaragiye igikundiro kitari gito muri Afurika.

10. Simi

Muri 2019, Simisola Bolatito Kosoko Ogunleye [Simi] yatangiye Kunle Afolayan igaruka ku nkuru y’umwana muto uba warihebeye umwuga wo gukanika.

11. ChikeWamamaye muri Project Fame West Africa yakinnye muri Africa Magic Showcase, Gangs of Lagos hose yagiye agaragaza  ubuhanga bukomeye byanatumye bishimira ko abishoboye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND