Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yamaze gutangaza ko yitegura gushyira hanze indirimbo mu mashusho yayo hazagaragaramo umugore we Kunda Alliance Yvette, ikaba ari iya mbere azaba akoze kuva yakwinjira muri 1:55AM.
Mu butumwa Kenny Sol bw’integuza y’indirimbo nshya agiye
gushyira hanze yagize ati”Uri injyana y’indirimbo yanjye, ukurasa ku izuba ry’umunsi
wanjye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Akomeza agaragaza ukuntu ari umugisha w’ikirenga kuba
afite Kunda Alliance nk’umugore we ubundi atangaza ko igihe icyari cyose aba
yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Two in One’.
Iyi ndirimbo nk'uko bimaze iminsi bigaragara mu mafoto atandukanye, ikaba izagaragaramo umugore we ndetse ari no mu butumwa buyamamaza.
Ku wa 05 Mutarama 2024, akaba ari bwo
Kenny Sol na Kunda basezeranye imbere y’amategeko.
Bakaba bitegura
kwibaruka imfura yabo mu bihe bitari ibya kure, kikazaba ari igisubizo cy’icyifuzo
cya Kenny Sol uvuga ko afite amatsiko yo kubona uwo yibarutse.
Uyu mugabo mu
busanzwe afite imyaka 27 yize mu bigo birimo Musambira mu mashuri
yisumbuye aza gukomereza muri Nyundo Music.
Yatangiye
akorera muri Yemba Voice, azagukomeza afashwa na Bruce Melodie mu Gitangaza, agira igihe cyo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye, kuri ubu akaba ari umwe mu
bagize 1:55AM.
TANGA IGITECYEREZO