RFL
Kigali

Kenny Sol yitabaje umugore we mu ndirimbo ‘Two in One’

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/04/2024 12:55
0


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yamaze gutangaza ko yitegura gushyira hanze indirimbo mu mashusho yayo hazagaragaramo umugore we Kunda Alliance Yvette, ikaba ari iya mbere azaba akoze kuva yakwinjira muri 1:55AM.



Mu butumwa Kenny Sol bw’integuza y’indirimbo nshya agiye gushyira hanze yagize ati”Uri injyana y’indirimbo yanjye, ukurasa ku izuba ry’umunsi wanjye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Akomeza agaragaza ukuntu ari umugisha w’ikirenga kuba afite Kunda Alliance nk’umugore we ubundi atangaza ko igihe icyari cyose aba yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Two in One’.

Iyi ndirimbo nk'uko bimaze iminsi bigaragara mu mafoto atandukanye, ikaba izagaragaramo umugore we ndetse ari no mu butumwa buyamamaza.

 Ku wa 05 Mutarama 2024, akaba ari bwo Kenny Sol na Kunda  basezeranye imbere y’amategeko.

Bakaba bitegura kwibaruka imfura yabo mu bihe bitari ibya kure, kikazaba ari igisubizo cy’icyifuzo cya Kenny Sol uvuga ko afite amatsiko yo kubona uwo yibarutse.

Uyu mugabo mu busanzwe afite imyaka 27  yize mu bigo birimo Musambira mu mashuri yisumbuye aza gukomereza muri Nyundo Music.

Yatangiye akorera muri Yemba Voice, azagukomeza afashwa na Bruce Melodie mu Gitangaza, agira igihe cyo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye, kuri ubu akaba ari umwe mu bagize 1:55AM.Kenny Sol yateguje indirimbo ya mbere kuva yakwinjira muri 1:55AMAgiye kwinjira ku rutonde rw'abahanzi bitabaje abakunzi n'abagore babo mu ndirimboBaritegura bombi kwibaruka imfura yabo nyuma y'igihe gito basezeranye mu mategeko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND