RFL
Kigali

Diamond, Cassper Nyovest na Bill Nass mu bategerejwe mu iserukiramuco rya Serengeti Bite Vibes i Dar es Salaam

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/04/2024 10:57
0


Kuri ubu muri Tanzania abantu benshi biganjemo abakunzi b’umuziki bategerezanije amatsiko iserukiramuco rya Serengeti Bite Vibes rizaba mu mpera za Mata ritegerejwemo abanyabigwi nka Diamond Platnumz, Cassper Nyovest na Bill Nass.



Serengeti uruganda rwenga ibyo kunywa ruheruka gusinyana amasezerano na Diamond Platnumz, rwateye inkunga iserukiramuco rizamara iminsi ibiri urimo kuwa 27 Mata 2024 uzayoborwa na Diamond nyirizina.

Tukaba ariko twifuje kugaruka gato ku bahanzi bandi biteganijwe ko bazaseruka muri iri serukiramuco kuwa 26 Mata 2024 uzayoborwa na Cassper Nyovest.Ni iserukiramuco ryitiriwe Serengeti ikora ibinyobwa iheruka no gusinyana na Diamond Platnumz 

Ibyo wa menya kw'aba bahanzi bitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye.

Abigail ChamsAbigail Chamungwana [Abigail Chams] ni umuririmbyi ufitanye amasezerano y’imikoranire na Sony Music.

Yavukiye mu gace ka Kilimanjaro mu muryango w’abantu bakunda umuziki aho sekuru na nyirakuru bari abanyamuziki.

Ibi byatumye atangira kwiga gukoresha ibicurangisho by’umuziki akiri muto nka Guitar yamenye gucuranga afite imyaka 8.

Yatangiye asubiramo indirimbo, ubu amaze gukorana n’abahanzi nka Rayvanny, Marioo na Harmonize.

Benshi bamubonamo ejo hazaza h’injyana ya Bongo Flava dore ko akiri na muto aho yabonye izuba kuwa 29 Nzeri, 2003.

Kuva yasinyana amasezerano na Sony Music mu 2022, yamaze gushyira hanze EP ya mbere.

Mu 2020 yataramiye muri Dubai mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana.

Darassa

Shariff Thabit Ramadhan [Darassa] yabonye izuba ku wa 03 Nzeri 1988, yamaze gushinga imizi mu njyana ya Hip Hop, yamamaye cyane muri 2016 ubwo yahuriraga muri ‘Muziki’ na Ben Pol.

Yinjiye by’umwuga mu muziki muri 2014, ubwo yashyiraga hanze ‘Sikati Tamaa’ yaje gufata ikiruhuko mu muziki, 2016 yashyize hanze ‘Utanipenda’ yakoranye na Rich Mavoko.

JaivahAri mu bahanzi bihagazeho banabifatanya no gutunganya umuziki, yinjiye by’umwuga mu muziki mu 2015 ashyira hanze ‘Jaiva’ yarakunzwe cyane inamuhesha gutangira kwiyambazwa mu birori n’ibitaramo bikomeye.

Kuri ubu ni umwe mu bagize inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya BXtra Records, amaze gukorana n’abahanzi batandukanye muri Tanzania nka Gigy Money, Country Wizzy na Darassa.

Mu 2021, Jaivah yashyize hanze EP ya mbere, mu  2023 yashyize hanze Soup yakoranye na Marioo, Chinno Kid, Scott London na KS Hub.

Bill NassWilliam Nicholaus Lyimo [Bill Nass] yabonye izuba ku wa 11 Mata 1993, yamaze gushinga imizi muri Hip Hop ibinyamakuru mpuzamahanga nka MTV Base byagiye bimutera ijisho bimugaragaza nk'udasanzwe.

Mu 2015 ni bwo yinjiye mu muziki by’umwuga, mu 2017 yasoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami rya Procurement&Supplies Management.

Ari mu bahanzi bitabiye Coke Studio Africa mu 2017 aho yagaragaje ahuje imbaraga na Sheeba Karungi na Asgegenew wo muri Ethiopia.

Mu 2019, ari mu bataramiye mu iserukiramuco rya Wasafi. Akomeza kugenda yibikaho ibihembo bitandukanye aniyambazwa mu bikorwa byo kwamamaza.

Mu 2020 yambitse impeta umukunzi we Nandy, muri Nyakanga 2022 aba bombi basezeranye kubana, ubu bamaze kunguka umwana wabo w’umukobwa.

Cassper NyovestRefiloe Maele Phoolo [Cassper Nyovest] yabonye izuba ku wa 16 Ukuboza 1990, ni umuhanzi ubihuza no gutunganya indirimbo akaba n’umukinnyi w’iteramakofe.

Ari mu bahanzi bihagazeho muri Afurika y'Epfo, mu 2014 yafunguye inzu itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi yise Family Tree Records.

Mu 2014 kandi ni bwo yashyize umuzingo we wa mbere hanze yise Tscholofelo, 2015 yakoze igitaramo cy’amateka abafana bakubise baruzura muri Johannesburg.

Yagiye akora n’ibindi mu myaka yakurikiye byagiye byuzuza Stade zitandukanye nka Orlando, FNB, Moses Mabhida, Durban, Royal Bafokeng na North West.

Amaze gushyira hanze imizingo itandukanye yakoranye n’ibyamamare mu muziki nka Casey Veggies, DJ Drama, Stonebwoy na The Game.

Ubusanzwe Cassper yavukiye muri North West asigaranye na mushiki we nyuma y'uko umuvandimwe we wundi yitabye Imana mu 2003.

Yatangiye kurapa afite imyaka 12, ku myaka 16 yavuye mu ishuri, avuga kuri iki cyemezo yavuze ko yabwiye ababyeyi be ko agiye gukurikira inzozi z'ibyo yiyumvamo kandi igihe kizagera bigakora.

Mu  2008 ni bwo yinjiye muri Johannesburg agiye gukora umuziki nk’umuhanzi ndetse nk’umucuzi wawo [Producer].






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND