RFL
Kigali

Miss Karema yaryumyeho ku bamugereranya mu bwiza na Minisitiri Nyamutooro wa Eddy Kenzo bavuzwe mu rukundo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/04/2024 19:39
0


Miss Hannah Karema Tumukunde uheruka gucana umucyo muri Miss World, yanze kugira icyo avuga ku nkuru z’urukundo rwe na Eddy Kenzo ubu umeranye neza na Minisitiri Phionah Nyamutooro banamaze kubyarana umwana.



Kuva Karema yakwambikwa ikamba, hakomeje kumvikana inkuru z'uko Eddy Kenzo yagize uruhare rukomeye kugira ngo aribone, nubwo ntawakwemeza niba ari na we wamufashishije kugera mu bakobwa 8 bavuyemo Miss World mu irushanwa ryabereye mu Buhinde.

Ibintu byongeye kuba uruhuri ubwo uyu mukobwa yavaga muri aya marushanwa hanze, akajya kwakira n’imodoka ya Miliyoni 300Frw yo mu bwoko bwa Cadillac Escade V yo muri 2023, bikavugwa ari iy’uyu muhanzi nubwo yabihakaniye kure akavuga ko yifuje kuyigura ariko atarabigeraho.

Kuri iyi nshuro ubwo abanyamakuru baganiraga na Miss Hannah Karema mu kiganiro kigaruka kuri Miss Uganda 2024, bongeye kumubaza ku mubano we na Eddy Kenzo bamushotora banamubaza niba abona atari we mwiza kuruta Minisitiri Phionah Nyamutooro.

Karema asubiza agira ati: ”Icyo kibazo ndumva mwakabaye mukimwibariza. Sinzi impamvu mukomeza mumbaza ikibazo kimwe? Sindabona we mubimubaza bisa nk'aho mushaka gutangiza intambara zitari ngombwa.”

Nubwo atifuje kugira byinshi avuga ku mubano we n’uyu muhanzi wakomeje kuba amayobera, yavuze ko agira inshuti nyinshi zitari we gusa mu buryo bwe ati: ”Mfite inshuti nyinshi, ibyo mwabonye cyangwa mutekereza byararangiye ubu turi mu gihe gishya.”

Uyu mukobwa kandi yahakanye ibyabavuga ko imodoka ya Escalade yagaragaye agenderamo ari iya Eddy Kenzo.Eddy Kenzo ubwo yarebanaga akana ko mujisho n'umugore we Minisitiri Nyamutooro banabyaranye Abifuje kwinjiza Miss Karema mu ntambara z'ubwiza na Minisitiri Nyamutooro yabateye utwatsi Yirinze kugaragaza neza iby'umubano we na Eddy Kenzo avuga ko ari we bakwiye kubibaza Miss Karema aheruka guserukana isheja mu marushanwa y'ubwiza ya Miss World aho yaje mu bakobwa 8 bavuyemo umukobwa uhiga abandi [Nyampinga w'Isi]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND