Miss Hannah Karema Tumukunde uheruka gucana umucyo muri Miss World, yanze kugira icyo avuga ku nkuru z’urukundo rwe na Eddy Kenzo ubu umeranye neza na Minisitiri Phionah Nyamutooro banamaze kubyarana umwana.
Kuva Karema yakwambikwa ikamba, hakomeje
kumvikana inkuru z'uko Eddy Kenzo yagize uruhare rukomeye kugira ngo aribone,
nubwo ntawakwemeza niba ari na we wamufashishije kugera mu bakobwa 8 bavuyemo
Miss World mu irushanwa ryabereye mu Buhinde.
Ibintu byongeye kuba uruhuri ubwo uyu mukobwa
yavaga muri aya marushanwa hanze, akajya kwakira n’imodoka ya Miliyoni 300Frw yo
mu bwoko bwa Cadillac Escade V yo muri 2023, bikavugwa ari iy’uyu muhanzi nubwo
yabihakaniye kure akavuga ko yifuje kuyigura ariko atarabigeraho.
Kuri iyi nshuro ubwo abanyamakuru baganiraga na
Miss Hannah Karema mu kiganiro kigaruka kuri Miss Uganda 2024, bongeye kumubaza
ku mubano we na Eddy Kenzo bamushotora banamubaza niba abona atari we mwiza
kuruta Minisitiri Phionah Nyamutooro.
Karema asubiza agira ati: ”Icyo kibazo ndumva
mwakabaye mukimwibariza. Sinzi impamvu mukomeza mumbaza ikibazo kimwe?
Sindabona we mubimubaza bisa nk'aho mushaka gutangiza intambara zitari ngombwa.”
Nubwo atifuje kugira byinshi avuga ku mubano we
n’uyu muhanzi wakomeje kuba amayobera, yavuze ko agira inshuti nyinshi zitari we
gusa mu buryo bwe ati: ”Mfite inshuti nyinshi, ibyo mwabonye cyangwa mutekereza
byararangiye ubu turi mu gihe gishya.”
Uyu mukobwa kandi yahakanye ibyabavuga ko
imodoka ya Escalade yagaragaye agenderamo ari iya Eddy Kenzo.
TANGA IGITECYEREZO