RFL
Kigali

Akorera Google: Menya Lorna watunguye Perezida Ruto mu gushyingura Se Gen. Ogolla - VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/04/2024 18:02
0


Lorna Omondi Ogolla inzobere mu ikoranabunga rigezweho, akomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru byo mu Karere kubera ubuhanga bwe n’uburyo yagaragaje gukomera mu guherekeza Se wari Umugaba w’Ingabo za Kenya.



Itariki ya 18 Mata 2024 yakangaranije Akarere k’Ibiyagabigari nyuma yo kumva impanuka y'indege yaguyemo abasirikare 10 barimo Umugaba w’Ingabo za Kenya, Gen Francis Omondi Ogolla.

Kuri uyu wa 21 Mata 2024 ni bwo Gen Ogolla yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Kenya, William Ruto n’umufasha we.

Gen Ogolla yashyinguwe bitarenze amasaha 72 nk'uko yari yarabyifuje kandi yahisemo ko adakwiriye gushyingurwa mu isanduku kuko ngo iba ihenze kandi ayo mafaranga yagakoreshejwe ibindi.

Gen Ogolla yari yarashakanye na Aileen bafitanye abana babiri, umukobwa witwa Lorna Omondi n’umuhungu witwa Joel Rabuku, bakaba bari baranungutse umwuzukuru wabo.

Tugiye kugaruka ku buzima bwa Lorna umukobwa we wavuze ko benshi batari bazi ko ari uwe kuko Se yabatojeho kubaho bicishije bugufi.

Lorna ubwo yagarukaga ku bigwi bya Se, yatunguye Perezida William Ruto aha ijambo umukobwa we Charlene Ruto ngo agaruke ku buryo yafatiraga urugero kuri Gen Ogolla.

Charlene Ruto yavuze ko ubwo yasabaga se Perezida Ruto ko bajyana gushyingura Gen Ogolla ndetse akaba yagira icyo avuga, Se yarabimwangiye, nyamara se yatunguwe no kubona yaje akanafata ijambo bitunguranye.

Charlene Ruto yagarutse ku buryo urubyiruko ruhombye intwari n’umugabo w’indangagagaciro, yihanganisha umuryango na buri umwe by’umwihariko abakiri bato.

Aha Perezida William Ruto yari kumwe na Gen Ogolla n'umuryango we 

Lorna ari mu banyafurikakazi b’inararibonye mu ikoranabuhanga aho akorera Google, akaba mu bayobozi bo hejuru ba Google ishami ryayo riherereye muri San Francisco Bay Area muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki kigo akora mu ishami rishinzwe gukurikira imiyoboro y’uru rubuga ruzingatiye byinshi mu ikoranabuhanga ku isi.

Birumvikana nk’umuyobozi ko ari mu bafata imyanzuro ikomeye mu bikorwa bya Google. Amaze kandi igihe kitari gito akorera uru rubuga.

Yakoreyeho kandi ikigo gikomeye mu bijyanye n’ubugenzuzi n’ubujyanama mu by’ubukungu cya Greylock McKinnon Associates aho yakoze ku mushinga wo gufasha abafite ibikorwa by’amashanyarazi kumenya byihuse uburyo bw’umusaruro rusange w’ingufu ibigo byabo bitanga.

Lorna yakoreye kandi Charles River Associate ku mishinga irimo uwo gufasha abacuruzi kugira amakuru byihuse hifashishijwe uburyo bugezweho ku ishoramari ryabo ryagutse bakoze ahantu hatandukanye.Ari mu banyafurikakazi bakiri bato bakorera ibigo kandi bakoreye ibigo bikomeye 

Lorna, yize mu bigo bikomeye, mu mashuri yisumbuye yize muri Kenya High School muri Nairobi, aza gukomereza muri MIT [Massachussetts Institute of Technology] muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahakura impamyabumenyi mu birebana na Civil Engineering.

Muri 2014 yatangiye kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ya Cambridge mu Bwongereza aho yasoreje muri Management Science Operations.

Muri 2015 yabonye kandi impamyabumenyi yindi y’icyiciro cya Gatatu muri Management Science & Engineering yakuye muri Kaminuza ya Stanford muri California.

Yagiye yegukana ibihembo bitandukanye Tau Beta Pi Honor Society & Xi Epsilon Honor Society, MIT Civil Engineering Grossman Award, Boston Society of Civil Engineers Section Howe Walker Award na University of Cambridge Gates Scholar.Gen Ogolla ubwo yari kumwe na Perezida Ruto ubwo bakiraga Umwami Charles III Ubuhanga bwa Lorna benshi bavuga ko bwumvikana no mu mvugo ye Ifoto y'urwibutso y'umukobwa wa Perezida Ruto, Charlene Ruto na nyakwigendera Gen Francis Ogolla

KANDA HANO UREBE UBWO LORNA YAKIRAGA CHARLENE RUTO N'UBUTUMWA YATANZE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND