RFL
Kigali

Bitera agahinda gakabije! Biterwa n’iki gutandukana n’umuntu ukimukunda?

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:21/04/2024 15:27
0


Biratangaje uburyo abantu bashobora gufata umwanzuro wo gutandukana kandi bakundana mu gihe abandi bakomezwa n’urukundo mu mubano wabo rudatuma babana akaramata.



Iyo hajemo urukundo, abasore n’inkumi basabwa gutekereza kabiri ndetse no gutinda ku mpamvu zibahuza mu rukundo rwabo. Nubwo hari byinshi byatuma abantu batandukana ariko hari impamvu zatuma abantu bashobora gutandukana kandi bakundana.

Amahitamo yo kurangiza umubano ashobora kuba atoroshye na gato nyamara abantu bashobora gufata uyu mwanzuro ushaririye kubera impamvu zikomeye zitahagarikwa. Ugutandukana kw’abakunzi bishobora kuba ku basore n’inkumi cyangwa ku bamaze gushing urugo

Dore impamvu zituma abantu bakundana by’ukuri batandukana:

1.       Gutungurana kw’ibyifuzo

Abakundana bashobora gutandukana bitewe no kwifuza ibintu bitunguranye bishobora kuba imbogamizi ku wundi. Ushobora gusaba umukunzi ko mushyingiranwa mbere y’igihe yiyemeje, kumusaba guhindura ibyo akunda akagenda mu murongo w’ibyo wifuza bikamunanira.

Kugusaba igihe kinini kuruta icyo ashobora kukubonera, kwanga ko mubyarana igihe we akeneye urubyaro, n’ibindi byinshi, bishobora gutuma mutandukana kandi mukundana.

Urukundo rimwe na rimwe rusaba kwigomwa no guharirana kugira ngo mwubake. Bavuga ko kwima umuntu icyo agusaba bishoboka bigaterwa n’uko nawe wikunda, kuko uwikunda amenya n’ibimushimisha. Ariko kandi mugenzi wawe ashobora kutabyakira, gutandukana bikababera byiza kuruta guhangana.

2.       Kubura ahazaza h’umubano wanyu

Ibi bikunze kuba ku bantu batarashinga urugo. Igihe umubano utagaragaza icyerekezo cyawo ni kimwe mu bishobora gutuma umuntu afata uyu mwanzuro kandi hari urukundo.

Bamwe bahitamo abakunzi babo bagamije kwishimisha no gushaka inshuti zibaba hafi nyamara abandi bagashaka abakunzi bagamije gushinga urugo no kororoka bakabyara bakagira umuryango.

Bitewe n’ibyifuzo, umuntu ashobora guhagarika umubano n’umukunzi we bitewe nuko udahura n’ahazaza yifuza, agasezera ku wo akunda buri wese agaca inzira ye bagatandukana.

Betterhelp itangaza ko urukundo rushobora kurangira isaha n’isaha igihe umwe muri mwe atishimiye buri kimwe gikorwa mu rukundo.

3.       Urukundo rutagira intego

Iyo bigeze ku ntego bihindura isura. Bivugwa ko iyo nta ntego nyamukuru yatuma ukora ikintu, ntaho uba utandukaniye n’umwana muto.

Ibi bituma wibaza ko izi ntego zitekerezwa mbere yo kurwinjiramo n’igihe wamaze kurugeramo. Gukundana bidafite impamvu bishobora gutuma abakunzi batana cyane cyane iyo bakuze batakiri mu myaka y’ubwana.

Intego zihuye n’indangagaciro ni byo bituma umuntu arema uwo yifuza kuba we. Urukundo rutagira intego nta n'amabwiriza rugira akenshi rubabaza ba nyirarwo.

Kutagira intego ni kimwe mu bishobora gutuma umuntu asezera ku wo yakundaga akimukunda, agatangira bundi bushya.

4.       Ubushobozi bucye

Nubwo havugwa amafaranga n’ubushobozi bamwe bakitarutsa, ariko iki ni kimwe mu bituma urukundo rwa babiri rukomera. Imvururu zikunze kuvugwa mu rugo zitewe nuko ubukene bushobora gutuma umukunzi wawe aguta akisangira abatunze ibya mirenge.

Ubukene buri mu bituma abakundana bitana ibisambo kubera kubura andi mahitamo umunzi wawe akagusiga kandi akigukunda.

Igihe ubona wowe n’umukunzi wawe bitaborohera kubahao igihe mwabanye, cyangwa no mu buzima bw’urukundo mbere yo kubana, abafite umutima woroshye bashobora kuva mu rukundo.

Ku gitsinagore birumvikana kuko baba bazengurutswe n’abasore batanganya imifuka. Ibyo bisobanuye ko ashobora kubona n’undi musore umukunda cyane nkawe nyamara akurusha n’ubushobozi, yamuha buri kimwe.

Abiganjemo abakobwa cyangwa abagore basiga abakunzi babo kubera gutinya kubaho ubuzima bubi.

Uyu ni umwanzuro ukomeye wo gusiga umuntu kubera ubukene kandi binagoye no kubimusobanurira kuko bamwe batari bisobanukirwa bashobora no guhitamo amafaranga kurusha urukundo rwa nyarwo.

Gusiga umuntu ukunda bishobora kugutera agahinda gakabije, rimwe na rimwe ukazicuza, cyane cyane igihe udahiriwe n’urundi rukundo, cyangwa ukajya ubona wa muntu wanze yarahindutse wawundi wifuzaga ko aba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND