Abagikundana baba bafite urukundo rugurumana mu mitima yabo nyamara bamwe rukazima nk’amashara mu gihe gito bigatuma bamwe bibabaza impamvu badahiriwe narwo mu gihe abandi basazanye. Hari impamvu zikomye zishobora gutuma urukundo ruzima mu kanya gato
Abantu benshi bavuga ko hari ibintu bikunze gusenya
urukundo birimo nko kwisanzura mu gukora imibonano mpuzabitsina, akamenyero ko
guhorana mudatana n’ibindi. Ikinyamakuru VOI.ID cyatangaje impamvu rusange
zitera iki kibazo.
1. Amakimbirane
y’urudaca
Amakimbirane n’intonganya zidashira ni bimwe mu
bituma umuntu yinuba kugirana ibiganiro n’umuntu. Igihe cyose uzi neza ko ugiye
kubazwa ku bintu bifite aho bihuriye n’amakimbirane mwagiranye, kwitega
ibyishimo n’ibyiza biragabanuka.
Abantu babiri bari mu rukundo ariko umwe akaba
akunda gutongana no gutinda ku bibi byabaye bitera mugenzi we uburakari no
kumva atishimiye urukundo rwanyu, ibyo bikagenda bimuhindura gahoro gahoro
kugeza igihe asigaye atagukunda.
Hari n’abicara bakaganira ku makosa yabaye
agakemurwa, nyamara buri gihe bigakomeza kuvugwaho kandi uwakosheje yarahawe
imbabazi byarashize. Hari n’abandi bateye nabi cyane bagaruka ku makosa kurusha
ibyiza byakozwe, bigatuma uhanwa yiyumva nk'aho nta kiza akora.
Urukundo ruhoramo imirwano, intonganya, kutumvikana
kwa hato na hato biragoye ko rwarama birangira rusenyutse.
2. Kuburira
umukunzi umwanya uhagije
Urukundo rwubakwa no kuganira, kumenyana ndetse no
kuba hafi umukunzi wawe. Kubura umwanya uhagije ku mukunzi wawe bamwe byita
kujyab mu rukundo utiteguye, cyangwa kwibeshya ko ukunda uwo muntu.
Abakundana bahorana amashyushyu yo kubonana,
kuvugana ndetse no kwishimana. Ibi bintu bitatu bikenera igihe cya buri wese.
Iyo habuze igihe ku mpande zombie cyangwa umwe akabura umwanya wundi bibyara
amakimbirane aganisha ku gusenya urukundo mukaba mwatandukana ndetse byihuse.
Abahanga mu nkundo bo bavuga ko umutima
wakunze utabura umwanya w’umukunzi niyo waba uhue bingana iki, cyangwa icyo
waba ukora cyoze.
Igihe gihagije ku mukunzi wawe gituma muba bamwe mu
rukundo ndetse n’urukundo rukiyongera nyamara kuba gicye kwacyo bigatuma
rusenyuka mu kanya nk’ako guhumbya.
3. Igihe
umubano wanyu udashimishije
Urukundo rukunze kubamo byinshi byatuma mwiyumva
nabi nko kudahuriza ku bintu runaka bikabatera gutakaza ibyishimo byanyu.
Urukundo ni kimwe mu bintu ukwiye kujyamo igihe witeze ibyishimo.
Abasore bakunze kugaragaza ko gukundana n’abakobwa
babaka amafaranga biri mu bituma batakaza ibyishimo byabo, kuko bibasubiza
inyuma mu iterambere ryabo. Abakobwa nabo bakunze kuvuga ko abasore babakunda
bagamije kuryamana nabo gusa, ibyo byarangira urukundo rugashira.
Hari ‘ibindi byinshi bishobora gutuma abantu
batishimira urukundo rwabo bombi, nyamara ibyo byose byaba ibyamenyekana
cyangwa ntibimenyekane, urukundo rutarimo ibyishimo rurashira ndetse vuba.
Uzasanga abasore n’inkumi bakundana bakagera aho bashinga
urugo nyamara nyuma y’igihe runaka bya byishimo byatumaga benshi babafatiraho
urugero bikagebda biyonga, bitewe no kugera mu rugo bakirengagiza
ibyabashimishaga niyo byaba bito.
Ikinyamakuru Betterhelp cyo kivuga ko, kuryamana kw’abasore
n’inkumi batararushinga ari kimwe mu bituma urukundo rushira bitewe no guhagana
bakumva nta mpamvu yo gukomeza kugumana.
Ibishimisha umukunzi wawe bigomba guhoraho
ntibyirengagizwe kuko gutakaza ibyishimo bijyana no gutakaza icyizere n’urukundo.
TANGA IGITECYEREZO