RFL
Kigali

Bastian Schweinsteiger yagarutse ku mubano mubi yari afitanye na Jose Mourinho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/04/2024 9:14
0


Umudage wakinaga mu kibuga hagati muri Manchester United Bastian Schweinsteiger, yavuze ko inzozi mbi yagize ari ugutozwa na Jose Mourinho muri Manchester United.



Bastian Schweinsteiger wakiniye Manchester United akaba na Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Budage, yavuze ko Jose Mourinho akigera muri Manchester United, atamufashe nk'umukinnyi, kuko ngo nta n'ubwo yitozanyaga na bagenzi be mu ikipe ya mbere.

Kugeza ubu Umudage Bastian Schweinsteiger afite imyaka 39 y'amavuko. Avuga ko Ibyishimo yagiriye muri Manchester United, iri igihe yatozwaga n'umuhorandi Luis Van Gaal.

Mu Mwaka w'imikino wa 2015-16 Bastian Schweinsteiger yakinnye imikino 31 muri Manchester United yatozwaga na Luis Van Gaal.

Ubwo Manchester United yatangiraga gutozwa na Jose Mourinho, Bastian Schweinsteiger yakinnye imikino ine gusa ku bwa Mourinho. Muri 2017 yahisemo gutandukana na Manchester United ajya muri Chicago Fire yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bastian Schweinsteiger yagize ati "Nageragezaga gukina neza tugitozwa na Luis Van Gaal, gusa akimara kugenda ibintu byabaye bibi. Ntabwo nari gufata iya mbere ngo njye mu itangazamakuru, nari umuntu mukuru kuko nagombaga gutekereza ikizakurikiraho."

Mu mwaka w'imikino wa 2015-16 Bastian Schweinsteiger yasibye imikino 11 muri Manchester United kubera imvune. Uyu mukinnyi kandi muri uwo mwaka yakinnye imikino ya Euro ariwe Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Budage.

Nyamara nubwo Bastian Schweinsteiger atakinaga mu ikipe ya Jose Mourinho, muri Euro yakiniye ikipe y'igihugu y'u Budage, ari na Kapiteni, ayifasha kugera muri kimwe cya kabiri.

Bastian Schweinsteiger yongeye ati "Jose Mourinho akihagera wari umunsi mwiza, kuko umunsi wa mbere nitozanyije na Zilatan Ibrahimovic. Byari byiza kuko nta mukinnyi utarifuzaga kuba ari kumwe na Zilatan Ibrahimovic.

Umunsi wa kabiri, hari no ku Isabukuru yange. Nageze Carrington aho Manchester United ikorera imyitozo, nuko uwari ushinzwe umupira w'amaguru John Murtough ambwira ko ntemerewe gukandagira mu rwambariro rwa Manchester United.

Namusabye ko yampa imyambaro yo kwitozanya arabikora, mubajije umukinnyi tuza kwitozanya, ambwira ko ntemerewe gukorera imyitozo mu ikipe nkuru, ahubwo ngomba kujya nkorana n'abana batatengeje imyaka 16, avuga ko ari ryo tegeko ryatanzwe n'umutoza mushya Jose Mourinho. 

Ku bwa Jose Mourinho, Bastian Schweinsteiger ntabwo yigeze agira umukino akina muri English Premier League, kuko umwe yawukinnye muri Clabao Cup akina na West Ham United, indi itatu ayikina muri FA Cup na Europa League.

Nyuma yo kubona ko muri Manchester United atari yo nzira ye, Bastian Schweinsteiger yerekeje muri Chicago Fire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikipe yakiniye kugera muri 2019 ubwo yafataga umwanzuro wo gusezera ku mupira w'amaguru.


Jose Mourinho akigera muri Manchester United, Bastian Schweinsteiger inzozi ze zahise zirangira muri Manchester United 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND