RFL
Kigali

Avugwa i Burayi: Ten Hag mu rungabangabo, Rashford ashobora kwerekeza i Paris

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/05/2024 8:52
0


Ibinyamakuru bitandukanye ku Mugabane w'u Burayi, byibanze kuri Marcus Rashford wa Manchester United, binavuga ko ashobora kujya muri Paris Saint-Germain.



 ESPN yavuze Manchester United yiteguye guha karibu buri kipe izazana Miliyoni 70£ ishaka rutahizamu ukomoka mu Bwongereza, Marcus Rashford.

Ikinyamakuru i Sport nacyo cyagarutse ku Mwongereza Marcus Rashford, kivuga ko ikipe ya Paris Saint-Germain izamuhigisha uruhindu ubwo isoko ry'igura n'igurisha rizaba ririmbanyije mu mpeshyi.

TBR Football nayo yagarutse kuri Marcus Rashford, ivuga ko uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza, yatangaje ko nta gahunda yo gutandukana na Manchester United afite, ahubwo ngo mu mpeshyi arajwe ishinga no gukora cyane kugira ngo yongere kuzamura urwego rw'imikinire rwe rwasubiye hasi.

HITC nayo yanditse kuri Manchester United, igaruka ku Muholandi uyitoza, Eric Ten Hag, ngo uyu mugabo ari mu rungabangabo, ntaramenya niba umwaka w'imikino utaha azaguma gutoza Manchester United, cyangwa azajya gushakira ahandi.

Abakunzi ba Manchester United, ntabwo bishyimiye umusaruro wa Ten Hag, ndetse n'umuherwe wayo Sir Jimm Ratcliffe aherutse gutangaza ko agahinda k'abafana yakumvishe kandi yiteguye kubaha igisubizo. 

Athletic yanditse ko Arsenal yatangije ibiganiro na Jorginho uzasoza amasezerano muri Kamena, kugira ngo uyu Mutaliyani ukina mu kibuga hagati yongere amasezerano yo kuyikinira.

Daily Mail yavuze ko Spartak Moscow  yo mu Burusiya, ishaka umutoza wa West Ham United, David Moyes. Uyu mugabo Moyes afite amateka atari meza muri Manchester United, kubera ko akimara gusimbura Sir Alex Ferguson ntabwo ikipe yitwaye neza nk'uko byari bimeze.

David Moyes wifuzwa na Spartak Moscow  yanyuze mu Makipe arimo Manchester United, Everton, West Ham United ndetse n'ayandi.

Bild yo mu Budage yanditse FC Bayern Munich isa n'aho yamaze kurangiza ibiganiro hagati yayo na Ralf Rangnick kugira ngo azayitoze ubwo izaba imaze gutandukana na Thomas Tuchel uri kuyitoza kugeza ubu.

Ikinyamakuru Danz Portugal cyo muri Portugal cyagarutse ku magambo giherutse gutangarizwa na Bruno Fernandez wa Manchester United, cyandika uyu mukinyi yatangaje ko ahazaza he nyuma y'imikino ya Euro akihabona muri Manchester United, ahubwo we ngo akaba ashishikajwe no gutegura umukino wa nyuma uzahuza Manchester United na Manchester City muri FA Cup.

 Ikinyamakuru Sport  cyo muri Esipagne, cyanditse ko amakipe yo muri Arabia Saudite akomeje kwifuza abakinnyi babiri ba FC Barcelona. Abo ni Ansu Fati watijwe muri Brighton na Clement Lenglet watijwe muri Aston Villa.


Marcus Rashford amakuru menshi avuga ko ashobora kujya muri Paris Saint-Germain 


Eric Ten Hag nta cyizere cy'ahazaza afite muri Manchester United 


Ralf Rangnick bisa naho biri kurangira akazaba ariwe utoza Bayern Munich ubwo izaba imaze gutandukana na Thomas Tuchel 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND