RFL
Kigali

Admin wazamuwe na “Seka Live” yateguye igitaramo cy’urwenya cyizazamura ababuze aho bamenera

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/04/2024 16:37
1


Umunyarwenya Thecles Byiza Namahoro [Admin] wamenyekanye mu bitaramo by’urwenya bya Seka Live ndetse na Gen Z Comedy, yateguye igitaramo cy’urwenya kizahurizwamo abanyarwenya bakunzwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza hazamurwa impano za bamwe bifuza kumenya byinshi kuri uyu mwuga.



Mu mwaka wa 2020 umunyarwenya Admin yisunze Seka Live yari mu biganza by’umunyamakuru Nkusi Arthur mu gihe cya Covid19, niko kuzamukira muri ibyo bitaramo akuza impano ye.

Nyuma y’igihe gito ibi bitaramo bisa nk’aho bitagikorwa, Admin yaje kwerekeza mu bitaramo bya Gen Z Comedy aho yifatanije n’abanyarwenya bayo akuza izina rye ryamuhaye imbaraga zo gufasha abandi bakiri hasi bifuza kuzamura urwego muribyo.

Ni muri urwo rwego uyu munyarwenya yateguye igitaramo ngarukakwezi cy'urwenya cyitwa "DNA Comedy Show'. Kizaba tariki ya 27 Mata 2024 muri Kaminuza ya UR Gikondo Cumpus [SFB].

Iki gitaramo kizahuriramo bamwe mu banyarwenya bakunzwe nka Isekere Nawe, Joseph, Mavid, Pazzo, Isakari na Benitha Mahrez. Kwinjira ni ubuntu ku banyeshuri, 5,000 Frw mu myanya isanzwe na 10,000 Frw mu myanya y'icyubahiro (VIP).

Iki gitaramo cy'urwenya kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizajya kiba buri wa Gatandatu usoza ukwezi ndetse gitumirwemo n’abahanzi batandukanye basusurutse abitabiriye.

Abazagaragaza ko bafite impano yo gusetsa bazajya bajyanwa mu bitaramo by’urwenya bikomeye bafashwe gukomeza kubona ubumenyi muri uyu mwuga.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umunyarwenya Admin wateguye iki gitaramo avuga ko yatekereje iri shuri kubera ari ryo yigamo, akaba yarifuje gufasha abifuza gukuza impano ahereye hafi ye.

Thecles Byiza Namahoro uzwi nka Admin ukomoka mu karere ka Gicumbi, avuga ko umwuga w'urwenya utunze benshi kandi ko hari benshi bafite iyi mpano, ariko babuze aho bamenera kugira ngo bigaragaze.

Ati “Uyu mwuga utunze benshi kandi hari impano twifuza kuzamura za bamwe babuze aho bamenera”.

Asaba abanyarwanda kuzaza kwifatanya n’abanyarwenya bakunzwe, bakisekera ndetse bagashyigikira abanyeshuri bashoboye bazigaragaza icyo gihe.


Umunyarwenya Admin yateguye igitaramo kigamije kuzamura abanyarwenya bakizamuka


Admin yateguje uburyohe mu gitaramo cy'urwenya yise 'DNA Comedy Show'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwimana emmanuel2 days ago
    Tulabakund cyane aliko buliya nage pfite imano mwafasha pe





Inyarwanda BACKGROUND