RFL
Kigali

Abamotari barinubira ibiciro bihanitse by'ubwishingizi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/04/2024 12:22
0


Abakora umwuga wo gutwara moto bavuga ko bahangayikishijwe n'ibiciro by'ubwingizi bwa moto.



Abafite ibinyabiziga by’umwihariko abatwara abantu kuri moto bakomeje gutaka izamuka rikabije ry’ibiciro by’ubwishingizi, ndetse basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora ngo bigabanuke.

Ibi babivuga mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iheruka gutangaza ko inzego zibishinzwe zirimo kuvugurura itegeko rigenga ubwishingizi n’ibiciro byabwo.

Hakizimana Viateur umaze imyaka hafi 15 akora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, avuga ko nta mpanuka idasanzwe arakora kuva yawutangira, bisobanuye ko ntaho arahurira no kwishyurwa na assurance n’ubwo atanga umusanzu wayo buri mwaka.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 avuga ko uko imyaka igenda ishira ari ko ibiciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira.

Polisi y’Igihugu ivuga ko nibura buri munsi haba impanuka za moto zishobora kugera kuri 15 mu gihugu hose, aho muri rusange moto n’amagare byihariye hejuru ya 50 by’impanuka zose ziba buri mwaka.

Abamotari ntibahwemye kugaragaza ko babangamiwe n’ibiciro biri hejuru by’ubwishingizi, ariko nanone ba nyir’ibigo bibutanga bagasubiza ko impanuka zituruka ku bamotari zibateza ibihombo.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitanga Ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR) ntacyo buratangaza. 

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, ari na yo ifite mu nshingano ibigo by’ubwishingizi, aherutse gutangaza ko itegeko rivuguruye ku bijyanye n’ubwishingizi rigeze kure rinozwa.

Bimwe mu bibazo byari byugarije abamotari byarakemuwe harimo imisoro bakwaga n’amakoperative yabo, amwe yari aya baringa akaba yaravanyweho.

Kugabanya ibiciro by’ubwishingizi byafasha aba bamotari kubasha kwigondera ikiguzi cy’ubuzima cyihagazeho muri iki gihe ndetse bakabasha no gutunga imiryango yabo nta nkomyi.


Ivomo: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND