Indwara ya Thanatophobia ni imwe mu zihangayikisha ndetse zikagira ingaruka ku mibereho y'umuntu mu buryo ubwo aribwo bwose, ikaba n'intandaro yo gukurura izindi ndwara zikomeye zirimo n'iz'umutima. Ni undwara yo gutinya gupfa no guhorana ubwoba bw'ibintu byose byerekeza ku rupfu.
Thanatophobia
yahawe irindi zina rya "Death anxiety". Iyi ndwara niyo gutinya gupfa
cyangwa ugahora uhangayikishijwe no kubura abawe ukunda. Abahanga mu mitekerereze no mu buzima bavuga ko aba bantu bapfa mu ntekerezo mbere yo kugera ku munsi
w'urupfu rwabo.
Gutinya ibyo utaramenya
bishobora kukubaho, birasanzwe ku kiremwamuntu. Abarwaye iyi ndwara bo,
babangamirwa n'izi ntekerezo umunsi ku wundi cyangwa bagasemburwa n'ibyibutsa
urupfu nko gupfusha abo bakunda, kugera hafi y'amarimbi, kubona imva, kubona
abantu barembye n'ibindi bibibutsa ko bashobora gupfa.
Igihe baryamye bashobora kurota
bapfa cyangwa bashyingurwa bakaba batabaza mu ijoro cyangwa bakanga kuryama
birinda izo nzozi. Bashobora no gutekereza ibintu bibi, ibiteye
ubwoba bibasatira bishaka kubica n'ibindi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko
abantu benshi barwaye iyi ndwara ariko bagahisha ibyiyumviro byabo. Buri wese
azi ko igihe kizagera akava ku Isi agapfa, nyamara bamwe birabahangayikisha.
Aba bashakashatsi bavuga ko 3%
kugeza 10% barwaye iyi ndwara ku Isi kandi benshi muri bo bicwa n'indwara
zikomeye zakomotse kuri Thanatophobia.
Ingaruka zikomeye zigera ku
muntu urwaye iyi ndwara zirimo guhora wumva urupfu rukwegereye, indwara
zishingiye ku ntekerezo nk'agahinda gakabije, kwanga kwifatanya n'abagize
ibyago, gutakaza ubumuntu, n'ibindi.
Ku ikubitiro iyi ndwara ivurwa
no kwiyumva ukitekereza ukoroshya intekerezo ndetse ukamenya ko gupfa ari ibya
buri wese kandi ko ntacyo wakora ubihindura.
Ikindi usabwa ni ugutinyuka
ugakoresha igihe usigaje ku Isi ahubwo ugaharanira kuzasiga ibigwi igihe uzaba
watabarutse utakiri ku Isi.
Ikindi gikomeye gifasha aba
bantu ni ukuganiriza abanyembaraga bakababwira uko biyumva, bakagufasha gutuza mu ntekerezo, ndetse kubiganiraho bituma ubifata nk'ibintu
bisanzwe.
Gutekereza ko ushobora gupfa
bikagutera ubwoba, bituma witwara mu buryo bushobora kukwica vuba wangiza
ubuzima bwawe.
Abarimo abana bato ndetse
n'abakuze bashobora kurwara iyi ndwara bakabaho ubuzima bw'agahinda bahora
biteze ibyo bibi.
Icyakora gutinya gupfa ntabwo
byahagarika urupfu umunsi wageze, niyo mpamvu buri wese asabwa gutekereza ku
buzima afite mbere yo kurangira kwabwo.
Ubu bwoba bushobora gutera imitsi y'ubwonko kwangirinka
TANGA IGITECYEREZO