Paul Okoye [Rudeboy] yakomoje ku kuba yakongera gushaka undi mugore nyuma yuko atandukanye na Anita Okoye babyaranye agahita yinjira mu munyenga w’urukundo n’umukobwa arusha imyaka ikabakaba 20.
Uyu mugabo kuva yatangira gukora
umuziki ku giti cye yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Reason With Me’, yabigarutseho ubwo yasubizaga abafana be bavugaga ku kuba yaratandukanye n’umugore
we bitari bikwiriye.
Rudeboy agaragaza ko abantu
bakwiriye kubyakira ko yamaze gutandukana n’umugore we badateze gusubirana kandi
ari mu rukundo rushya na Ivy Ifeoma. Yagize ati: ”Bamwe muri mwe mwumva ko gutandukana kw’abantu
babanaga bidakwiye.”
Akomeza agaragaza ko abantu batagakwiriye kubibona gutyo, avuga ko hari ubwo biba ngombwa. Yagaragaje ko ahubwo yiteguye gukora ubukwe n’uyu mukobwa bari mu rukundo.
Rudeboy kuri ubu ugwije imyaka 42, inkuru y'uko ari mu rukundo n’inkumi y’imyaka 22 yatangiye kuvugwa mu mpera z’Ukuboza
2022 nyuma y’umwaka umwe atandukanye na Anita Okoye.
Ivy Ifeoma, ubusanzwe ni umunyamideli umaze gushinga imizi muri Nigeria. Yabonye izuba muri 2000. Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Ifeoma Iboko, akaba yarasoreje muri Kaminuza ya Abia State.
Ni mu gihe Paul Okoye Rudeboy
yabonye izuba muri 1981, bivuze ko afite imyaka 42, akaba arusha imyaka ikabakaba
20 Ivy bari mu rukundo. Uyu mugabo kandi muri 2014 ni bwo yashyingiranwe na
Anita Okoye bari baramenyanye muri 2004.
Anita yaje guhitamo gusaba ko batandukana nyuma yo kubona ko batagihuje intego, hari muri 2021, bakaba bafatanya kurera abana batatu babyaranye gusa.
TANGA IGITECYEREZO