Umukobwa ubabaye yatangaje ko agejeje imyaka 40 atarabonana n’umubabo ndetse nta mukunzi yigeze, ariko kandi akaba nta muntu n'umwe umubaza izina cyangwa ngo amuganirize ibyo gushinga urugo, kandi we yifuza cyane gutera iyo ntambwe akarushinga.
Umukobwa ukuze w’imyaka 40 yasutse amarira avuga ku gahinda ke ko kuba ashaje
adakunzwe, ndetse nta n'umusore umubaza izina ndetse akaba atarigize aryamana n’umugabo uwo ari we wese.
Ibi yabitangaje nyuma yo kumva amaze kwihaga no
kumva afite ipfunwe ryo kwitwa umukobwa ukuze w’isugi, utabazwa izina cyangwa
ngo bamwe mu bagabo bamusange bamuganirize ku byo gushinga urugo.
Ku isabukuru y’amavuko uyu mukobwa yatangaje ko
imyaka 40 yihiritse nta cyizere cy’urukundo abona, kuko abamuzengurutse
bateretwa nyamara we akaba ashaje ari n’isugi nta n’umusore umwifuza.
Ni ikintu cyamuvunnye igihe kirekire akomeza
kwihangana no gutegereza ugushaka kw’Imana ariko nyuma abona ko nta maherezo, niko gutangaza agahinda ke akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Ubwo yasukaga amarira yibutse indahiro yarahiye
imbere y’Imana ubwo yari afite imyaka 14 avuga ko atazigera aryamana n’umugabo
atarashyingirwa ndetse agira icyifuzo cyo kuzarongorwa ku myaka 27.
Uyu mukobwa yarinze ubusugi bwe ajya kure y’igitsinagabo nabo baramukundira bamujya kure ntibamutereta.
Ubwo yagezaga imyaka 30
yatangiye kwibaza impamvu abagabo batamurwanira cyangwa ngo bamusabe urukundo
ndetse bamubwire ibyo gushyingirwa, atangira kwiheba.
Yatangaje agira ati “Nahiriwe n’ubuzima ngira akazi keza,
inshuti nziza, umuryango unkunda cyane ariko ndifuza no kumva ku buzima bw’urukundo,
imibonano mpuzabitsina, ndetse n’ubuzima bwo kuba umubyeyi mu rugo rwe.
Akomeza agira ati “Maze kugera imyaka 40 ndi isugi nta musore umbaza
izina! Ndambiwe kuvuga kuri ibi ndifuza impinduka ku buzima bwanjye”.
Ibi byababaje benshi ariko bitangwaho ibitekerezo
bitandukanye bimwe bisa nko kumukina ku mubyimba ariko ibindi bimukomeza mu
gahinda yatangaje.
Umwe ati “Nibe nawe wabonye umwanya wo kwikunda
bihagije no kwisobanukirwa uwo uri we ndetse nta kajagari abagabo baguteje urya
ubuzima bwawe”.
Undi ati “Ntugahangayikishwe n'ibyo udafite! Igihe ugihumeka
ibyo wifuza byose wabigeraho kandi ukabibona. Umugabo ashobora kuza iminsi
micye akakuviramo n’umugabo mukaba mu byishimo".
Soure: The Mirror
TANGA IGITECYEREZO