Umuhanzikazi Anne Marie n’umuraperi Slowthai, bari mu byishimo byinshi byo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa bise Seven nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze[Instagram],nyuma yo gutwita akabigira ubwiru.
Yagize ati’’Uyu mwaka 2024, ni umwaka nishimiye, dufite
umuntu mushya mu muryango’’.
Mu Kwezi gushize kandi nibwo byamenyekanye ko Anne Marie yashakanye n’uyu muraperi Slowthai mu myaka hafi ibiri ishize nabyo bikagirwa ibanga.
Anne Marie w’imyaka 33 y’amavuko, ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Anne-Marie Rose Nicholson, yagiye akora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka Rockabyte,2000,n’izindi nyinshi.
Bamaze igihe bashakanye mu ibanga rikomeye
Bibarutse umwana w'umukobwa bise Seven
">Imwe mu ndirimbo za Anne zaciye ibintu
Uwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze
TANGA IGITECYEREZO