Iyo havuzwe urukundo hagati y'abakobwa n'abagabo bakuze, benshi bahita bumva ko icyo abakobwa babakundira ari amafaranga menshi batunze batabona ku basore bangana, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje impamvu 3 abakobwa bikundira abagabo bakuze zidafite aho zihuriye n'ifaranga.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa n'umuhanga mu bijyanye n'imitekerereze y'abantu akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Marie Bergström, afatanije n'ikigo INED, bibanze ku bushakashatsi ku mpamvu zituma abakobwa benshi bakunda cyangwa bifuza cyane kubana n’abagabo bakuze cyangwa gukundana nabo.
Muri ubu bushakashatsi bwagaragaje impamvu zitari amafaranga zituma abakobwa benshi bakunda abagabo bakuze kurusha abasore:
1. Baba bafite ubunararibonye
Abagabo bakuze baba ari inararibonye kandi bafite umuco kurusha bagenzi babo bakiri bato. Uburambe bw’ubuzima, bwaba ubw'umuntu cyangwa umwuga, butanga imiyoborere myiza y’imibanire n’abandi no gusobanukirwa neza n’umukunzi.
Ku mugore, guhitamo umugabo ukuze kandi w'inararibonye bisobanura ko aba yungutse umujyanama mwiza, aba azi icyo ashaka, ndetse azi kubaka urugo icyo ari cyo, Umugabo ukuze aba azi uwo ari we, aho agiye n’icyo ashaka, bene uyu ntabwo ajarajara cyangwa se ngo agire imico mibi usanga mu bakiri bato.
2. Baba bazi gutega amatwi bagenzi babo
Bavuga ko uko imyaka igenda ishira ni nako abantu bakuze bakuza kwihangana kwabo no gutega amatwi bagenzi babo, umugabo ukuze rero akenshi aba yumva neza kandi agafata umwanya wo kumenya no kuvumbura mugenzi we, kandi ku bw’ibyo, amutega amatwi cyane kandi ibyo biri mu byo abagore bakunda.
3. Abagabo bakuze bakira umukobwa uko ari
Mu gihe abagabo bakiri bato usanga bibanda cyane ku buryo umukobwa agaragara inyuma abakuze bo siko bimeze kuko badaha agaciro ubwiza bw’umubiri ahubwo bita ku bwiza bw’imbere (ingeso nziza).
TANGA IGITECYEREZO