RFL
Kigali

Ibigaragaza ko wahuye n’umusore utari igihuha uzavamo umugabo nyamugabo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/03/2024 13:00
0


Mu bintu byagoye benshi ku Isi harimo guhitamo umukunzi wo kubana nawe ubuziraherezo. Yaba abakomeye bafite n’ubutunzi, abanyemabaraga mu myuga runaka ndetse n’abandi bahambaye mu kugira ubushobozi runaka, bahura n’iki kibazo cyo kumenya uwo bahitamo.



Abantu benshi bahura n’ikibazo kibaza  bati 'ni gute namenya umuntu wa nyawe nkamuhitamo nk’umugore cyangwa umugabo tuzabana, tugatandukanya n’urupfu?'.

Nubwo bimeze bityo, abakobwa bagorwa cyane n’iki kibazo, bamwe bagahitamo gutendeka abasore benshi kuko badasobanukiwe no guhitamo wa muntu uzabanyura mu buzima bwabo.

Inkuru dukesha GlobalEnglishEditing ivuga ku bintu bikomeye bizakwereka ko umusore mufatanye agatoki ku kandi azavamo umugabo muzima:

               1.     Guhagarara ku ijambo

Mu mubano w’abantu babiri bayobowe n’urukundo, guhagarara ku ijambo ni umwihariko wa bake . Abahanga mu gusobanura ibiranga umubano muzima “ Relationships” bavuga ko guhagarara ku byo uvuze ndetse ntuhindagurike kubera ibihe cyangwa ibindi, bigaragaza ko wavamo umugore cyangwa umugabo ushobotse mu rugo.

Bavuga ko umusore uhagarara ku ijambo rye, agasohoza ibyo yasezeranye, atanga icyizere ko ariwe wa nyawe wategereje igihe kinini kandi ko azakubaha.

Bamwe mu basore bagira amasezerano ya hato na hato bakina, nyamara ibyo bikababaza abakobwa, kuko kamere yabo bizerera mu bushobozi bw’abasore, ibyo bikabatera gutakaza ubushobozi bwo guhitamo kuko bagushidikanyaho.

                 2.     Icyubahiro no kumvikana

Iyo havuzwe icyubahiro ntihumvikana kugihabwa gusa ahubwo humvikana no kwiyubaha ubwawe ndetse ukubaha n’uwazirikanye ko uri uwo kubahwa. Umusore wese akenera kubahwa n’uwo yihebeye kuko bituma yiyumva ko ari umugabo ufite ijambo, gusa kutiyubaha ubwawe bituma utaryoherwa n'uko wubashwe.Kwiyubaha harimo no gukunda umukunzi wawe nta buryarya ukamuha ibyishimo.

Kumvikana biganisha ku kwicisha bugufi no kumenya ko ibitekerezo byawe bidahagije ngo hafatwe umwanzuro runaka, ahubwo ukumva n'uko umukunzi wawe abyumva.

           3.     Kugukundira ibyo ukunda

Abasore bamwe bariyumva akumva ko nakubangamira ku byo ukunda ndetse akabigucaho bizagaragaza ko akomeye kandi afite ijambo. Kimwe mu bigaragaza umusore uzakuviramo umugabo mwiza harimo guha agaciro ibyo ukunda niyo yaba atabikunda, igihe bitabangamiye umubano.

Kujya mu rukundo n’umuntu ntibisobanura ko ugiye kumuhindura uwo wifuza, gusa uwamaze gukunda by’ukuri ashobora guhindura bimwe mubyo akora kubwo gushimisha umukunzi nta gahato kabayeho.

Umusore uzihanganira uko ubayeho akagushyigikira mu bigutwara imbaraga, uzamenya ko azakuviramo umugabo wahoze ari inzozi zawe.

          4.     Ibikorwa by’ubugiraneza

Abagabo bakunda kugira inzozi zo gufasha abandi nyamara bigakorwa bucece, kuko badakunze kugira impano yo kugaragaza amarangamutima yabo kuri buri wese. Bivugwa ko tako bisa gushakana n’umugabo w’umugwaneza wumva akababaro k’abandi.

Umukobwa wese uhitamo akwiye kuzirikana ko umugabo ubabazwa n'uko abandi bari mu bibazo, yavamo umugabo uzirikana urugo rwe akarurinda ibibi byarwangiza kuko afite umutima wa kimuntu.

          5.     Guhangana

Umusore utakurwanirira mukundana mbere yo kubana menya ko nimubana azagutererana no mu rugo ugahangana n’ibibazo wenyine. Ibintu byose byoroha iyo hajemo urukundo, kuko uwakunze arambika icyubahiro hasi agakora n’ibyo yabonaga bigoye kuri we.

Umusore udahangana arwanya ibyahungabanya umubano wanyu, biragoye ko yabungabunga ubuzima bw’urugo. Igihe cyose wabonye umukunzi wawe iteka arwana no kurwanya ibyatuma akubura menya ko yakuviramo umugabo ukubereye ukishima.

Rimwe na rimwe abagore baba bakeneye kumva amagambo aryoshye ava mu kanwa k’abakunzi abahumuriza ko bazabarwanira no mu bihe bikomeye, ibyo bigatuma batekana.

           6.     Gusangira ibihe  bibi n’ibyiza


Abasore benshi birarira ku bakunzi babo bakabereka ibihe byiza gusa kuko bifuza ko babonwa mu byiza gusa, nyamara ntibikwiye ku wo muteganya kubana akwiye kumenya uburyo witwara mu byiza gusa, ahubwo  no mu bibi mukamenyana.

Umukobwa wabonye ko umusore atamwihishamo, bagasangira ibyiza n’ibibi, bigaragaza ko bazubaka rugakomera, kuko ntawe uzata undi mu bibazo ngo yigendere kuko baba baziranye.

Abakobwa benshi babahuma amaso babereka ibyiza gusa, bagera mu rugo bagatungurwa babona abagabo babo nkaho bababeshye kandi wenda yarabikoze yumvako amurinda. Igihe wabonye umusore ugukunda mu byiza no mu bibi ndetse akakwiyereka mu bihe arimo byaba byiza cyangwa bibi menya ko ariwe wa nyawe.


Igihe cyo guhitamo umukunzi ukwiye kureba ko umukunzi wawe nibura yujuje ibyo bivuzwe haruguru, kuko ubifite yavamo umugabo mwiza ndetse hiyongereyeho n’ibindi bijyanye n’ibyifuzo by’uwo wifuza kuzabana nawe ubuzira herezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND